Ubwoba Muri Afurika Kubera Abatalibani

Kuba Abatalibani barafashe Afghanistan ni inkuru itaramara igihe ivuzwe ku isi. Kuba barasubiye ku butegetsi bihangayikishije benshi barimo n’Abanyafurika.

Impamvu ituma Abanyafurika bahangayika ni uko ku mugabane wabo hari abandi bantu bakora ibikorwa by’iterabwoba barimo na Al Shabab.

Abakora mu nzego z’umutekano bavuga ko Abatalibani nibarangiza kwisuganya, bashobora kuzatera inkunga indi mitwe ikora iterabwoba ku isi harimo na Al Shabaab.

Ubwoba bwabo bubashingira ku ngingo y’uko uriya mutwe utakiri uwa gisirikare gusa, ahubwo wahindutse umutwe wa Politiki ukomeye kandi washinze imizi.

- Kwmamaza -

Umuhanga witwa Dr Mustafa Ali, uyobora ikigo kiga iby’umutekano kiri i Nairobi muri Kenya avuga ko abashinzwe umutekano mu bihugu by’Afurika nibataba maso, bazashobora kuzakanguka basanga Abatalibani  baramaze kwinjiza ingengabitekerezo yabo mu mitwe y’abarwanyi bo muri Afurika.

Igiteye inkecye kurushaho ni uko abo barwanyi bashinze imitwe hirya no hino mu nko muri Mozambique, Somalia, Nigeria, Niger, Mali, Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ahandi.

Dr   Mustafa Ali avuga ko Kenya ari kimwe mu bihugu bifite impungenge z’uko Al Shabaab ikomeje kwisuganya .

Asaba Kenya gusaba ishikamye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko kakwemeza ko Al Shabaab ari umutwe w’iterabwoba.

Ubutegetsi bw’i Nairobi busanga Al Shabaab yagombye gufatwa nk’Abatalibani, al-Qaeda na ISIS (Daesh).

Umwe mu bakora iterabwoba muri Al Shabaab witwa Fazul Mohamed yakoranye na al-Qaeda ubwo yayoborwaga na Osama bin Laden.

Fazul ni umunya Arabia Saoudite akaba ari umwe mu bacuze umugambi wo kugaba ibitero kuri Ambasade y’Amerika i Nairobi n’i Dar es Salaam.

Hari tariki 07, Kanama, 1998. Yaje kwicirwa muri Somalia.

Zimwe mu mpungenge ziri mu bakurikirana iby’umutekano muri Afurika ni iz’uko Al Shabaab nayo yahindutse nk’ishyaka rya Politiki rishobora kuzagira imbaraga nk’iz’Abatalibani.

Dr Ali avuga ko ibihugu byo mu Ihembe ry’Afurika byagombye guhangayikishwa n’uko Abatalibani bayobora Afghanistan.

Avuga ko intsinzi yabo ishobora kuzatera akanyabugabo indi mitwe y’iterabwoba nayo igahindura umuvuno, igatangira gushaka gukora nk’imitwe ya Politiki ishobora kugera ku intsinzi.

Impungenge z’uyu muhanga azisangiye na Perezida wa Nigeria,  Muhammadu Buhari.

Asaba abanya Burayi n’Amerika gukorana bya hafi  n’ibihugu by’Afurika kugira ngo habeho gukumira ko ubuhezanguni bwava muri Afghanistan bukambira yo[muri Afurika].

Ibi aherutse kubibwira The Financial Times.

Ku byerekeye Kenya, hari ikindi kibazo abayobozi bayo bagomba kwitaho.

Ubucuruzi bw’icyayi ifitanye na Afghanistan.

30% by’icyayi Kenya yeza ikigurisha muri Afghanistan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version