Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yabwiye abandi Banyaburayi ko bagombye kwirinda gutegeka abandi uko babaho. Ni ubutumwa yageneye Abanyamerika n’abandi batuye u Burayi abasaba kutazahirahira ngo bategeke Abatalibani uko bagomba kuyobora igihugu cyabo.
Putin yavuze ko abo hanze ya Afghanistan bagombye kwirinda kuzategeka Abatalibani mu buryo ubwo aribwo bwose uko bagomba kuyobora igihugu cyabo.
Kuri we ngo buri gihugu kigira uko kiyoborwa bishingiye ku ngandagaciro zacyo.
Avuga ko Afghanistan itakwivanga mu bibazo by’Amerika kuko gutsindwa kwayo muri Afghanistan ari yo bireba.
Yasabye Abanyaburayi ko bagombye gukora k’uburyo bateza imbere Afghanistan aho kwivanga mu bibazo bireba abanyapolitii bayo.
Yagize ati: “ Abatalibani bigaruriye igihugu cyose kandi bigaragarira isi yose.Ibyiza ni ukureba uko bazayobora igihugu kurusha kubaca intege no kwivanga mu byabo.”
Ibi yabivuze ari kumwe na Angela Merkel uyobora u Budage.
Ku rundi ruhande ariko, Putin yavuze ko ari ngombwa kurinda ko Abatalibani bakwinjira mu bihugu bituranye na Afghanistan bacengeye mu mpunzi.
U Burusiya busaba Abatalibani kwirinda ibi kubera ko budashaka ko hari ibibazo bya Politiki byavuka mu bihugu bituranye nabwo byahoze muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.
Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zashinzwe tariki 20, Ukuboza, 1922 zisenyuka tariki 26, Ukuboza, 1991.
Yari Leta itegeka igihugu kigari kuko cyari ku buso bya kilometero kare miliyoni 22.4.
N’ubwo zasenyutse ariko u Burusiya nicyo gihugu kinini cyazisigayemo kikaba ari nacyo gihugu kinini kurusha ibindi ku isi.
Kiri ku buso bwa kilometero kare miliyoni 17.13 ariko bukaba butuwe n’abaturage bacye kuko ababutuye ari miliyoni 144.4.
Ni bacye ugereranyije n’abatuye Nigeria kuko bo barenga miliyoni 200.
Bukora ku migabane ibiri ni ukuvuga u Burayi n’Aziya.