Ese Miliyari $ 1 Amerika Ishora Muri Uganda Buri Mwaka Igiye Guhagarikwa?

Perezida w’Amerika Joe Biden avuga ko igihugu cye kiri kwiga uko cyashyiriraho Uganda ibihano kiyiziza itegeko Perezida wayo aherutse gusinya rwo guca ubutinganyi iwe.

Kuri uyu wa Mbere taliki 29, Gicurasi, 2023 nibwo Amerika yatangaje iri tangazo hakaba hari nyuma gato y’uko Perezida Yoweli Museveni asinye itegeko riteganya ibihano ku bazahamwa n’icyaha cy’ubutinganyi.

Muri ryo handitsemo ko ibyo Uganda yakoze, byasubije inyuma Demukarasi muri rusange kandi ngo bishobora gutuma hari serivisi abaturage ba Uganda bahabwaga n’Amerika.

Itangazo ry’Amerika rivuga ko ibikubiye muri ririya tangazo ari kimwe mu bintu bya vuba aha byagaragaraga muri Uganda byerekana ko uburenganzira bwa muntu bukomeje kuzahara.
Perezida Biden yategetse inzego zose zibishinzwe kwicara zigasuzuma ingaruka zose iri tegeko rizagira.

- Kwmamaza -

Amerika ivuga ko hari na guhunda yo gukumira ko hari umuyobozi mukuru wese wa Uganda wazongera gufata indege akajya muri Amerika.

Biden yagize ati: “ Nabwiye Inama nkuru y’umutekano y’Amerika kwicara ikarebera hamwe ingaruka zose za ririya tegeko ku mikoranire Uganda isanzwe ifitanye n’Amerika. Ni ukureba niba nta ngaruka byagira ku mikoranire twari dusanganywe na Uganda harimo na President’s Emergency Plan for AIDS Relief (PEPFAR)  n’ibindi”.

Avuga kandi ko Amerika iri kureba niba itakwisubira ku masezerano isanzwe ifitanye na Uganda mu bucuruzi bwiswe African Growth and Opportunity Act (AGOA).

Amerika kandi yavuze ko abantu bose bafite aho bahuriye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu muri Uganda batazongera kwinjira muri Amerika.

Ni ngombwa kuzirikana ko Amerika ishora miliyari $1 mu bikorwa ikorera muri Uganda.

N’ubwo Amerika ivuga ko igiye guhagurukira Uganda, ivuga ko hari ibyo igomba kugendamo gake kugira ngo inyungu yashoyemo ya mafaranga twavugaga haruguru zisigasirwe kandi ishoramari ry’Amerika muri iki gihugu ntirihungabane.

Mu gihe mu Burayi na Amerika batishimiye ririya tegeko, abaturage ba Uganda bo barishimye, bavuga ko Uganda itagomba kugaragaramo indangagaciro zitari iz’abayituye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version