Kenya, Afurika Y ‘Epfo, Uburusiya Bwiyegereje N’Uburundi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergueï Lavrov yageze i Bujumbura avuye i Nairobi aho yaganiriye n’ubuyobozi bw’aho uko umubano warushaho kunozwa.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Mélchior Ndadaye, Sergueï Lavrov yakiriwe na mugenzi we Albert Shingiro.

Lavrov araganira na Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye.

Ubutegetsi bwa Gitega bumaze igihe butsura umubano n’amahanga hagamijwe kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage no gutuma isura yabwo iba nziza mu mahanga.

- Advertisement -

Ni igihugu kandi gikize ku mabuye amwe n’amwe y’agaciro.

Uburusiya buri gukorana n’ibihugu bimwe by’Afurika bushaka ko bwajya ku ruhande rwabwo mu ntambara buri kurwana na Ukraine.

Si Uburusiya bushaka kugwiza amajwi y’ababushyigikiye mu ntambara buri kurwana na Ukraine gusa kuko iki gihugu nacyo giherutse mu bihugu by’Afurika buhashaka ayo majwi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine witwa Dmytro Ivanovych Kuleba aherutse gusura ibyo bihugu birimo n’u Rwanda.

Afurika y’Epfo yo ivugwaho gukorana bya bugufi n’Uburusiya ndetse ubutasi bw’Amerika bushinja iki gihugu guha intwaro Uburusiya.

Icyakora ubutegetsi bwa Pretoria bwirinze kwerura kuri iyi ngingo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version