Abakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi N’Abayirokotse Bashyizeho Uburyo Bwo Kwiteza Imbere

Mu Karere ka Nyamagabe hari itsinda ry’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe barangiza ibihano bihuje n’abayirokotse bayoboka  icyo bise ‘Mvura Nkuvure’ kugira ngo  baganire uko bafatanya kwiteza imbere.

Iyi gahunda ariko iri no mu tundi turere twaganje mu Burengerazuba n’Amajyaruguru.

Abarokotse Jenoside bavuga ko ubwo buryo bwatumye ibikomere basigiwe nayo bikira, ubu bakaba babana nabyo ariko badatonekara.

Hari umuhanga uherutse kuvuga ko iyo amateka y’umuntu cyangwa igihugu ashaririye ariko impande zombi ntizishobore kwivana muri icyo kibazo, nta terambere rigerwaho.

- Advertisement -

Kubera ko yaba umuntu cyangwa igihugu baba bagomba gutera imbere, guheranwa n’ibibi byahise bituma habaho idindira, amajyambere ntagerweho.

 Umwe mu basaza wafunguwe nyuma yo kurangiza igihano kuri Jenoside yahamijwe, yasabye imbabazi abo yahemukiye barazimuha, ubu barakorana hagamijwe iterambere rusange.

Bihurije muri sosiyete kugira ngo bakore, bagere ku iterambere rirambye.

Iby’iri huriro n’uko kwiyunga byatangajwe kuri uyu wa Mbere taliki 29, Gicurasi, 2023 ubwo abantu 800  baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu barangizaga inyigisho  z’ibyumweru 15 by’isanamitima no gukira ibikomere binyuze muri gahunda ya ‘Mvura nkuvure’.

Ndagijimana Thodomir wo mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Karama, Akarere ka Nyamagabe, ni umwe mu bavuwe binyuze muri Mvura Nkuvure.

Ndagijimana yafungiwe icyaha cya Jenoside ariko aza kucyemera asaba  imbabazi.

Avuga ko byamugoye kwisanga muri sosiyete kubera ipfunwe yari afite kubera ibyo yari azi neza ko yakoze.

Mu buhamya bwe avuga ko Mvura Nkuvure yatumye  ipfunwe n’igikomere yari afite bikira.

Yagize ati: “Numvaga umutima utari hamwe ariko maze kumva inyigisho baduhaye numvise umutima utangiye gucya. Narakatiwe, ndabyemera. Muri gahunda ya Mvura Nkuvure baraduhuza twese, turaganira, umwe akabwira undi ibibazo bye”.

Yemeza ko umutima we umerewe neza binyuze muri iriya gahunda.

Uwarokotse Jenoside witwa Emerthe Murebwayire nawe ni uwo muri Nyamagabe.

Ashimangira ko iyo hatabaho inyigisho za Mvure Nkuvure, atari gukira ibikomere yatewe na Jenoside.

Amaze kwisunga abandi, yaje kubohoka abasha guha imbabazi abamugiriye nabi.

Ati: “ Ntabwo numva nkikanga cyangwa ngo nikandagire kuko nasanze umuntu wese ari nk’undi kandi tugomba kuzuzanya. Tubanye neza cyane kandi inshuti nyinshi ngira n’izo ku ruhande rw’abakoze Jenoside nta kibazo dufitanye”

Asanga kwegera abandi bakaganira ari umwe mu miti ituma abantu batera imbere.

Ati: “Gukunda kwegerana n’abantu cyangwa kumva ibiganiro by’abandi cyangwa abantu bakunda gusenga. Isengesho rirakubohora, rikaguha n’imbaraga zo kwegerana n’abandi. Niba wanyishishaga, ukanyegera tukaganira. Buriya abantu baganiriye babasha guhuza ibitekerezo bakabasha gukemura ibibazo.”

Umuyobozi ushinzwe imishinga muri DIDE, (Dignity in Detention Organization)  iki kikaba ari ikigo gifasha abafunzwe,  witwa Angeline Habarugira  avuga ko gahunda ya Mvura Nkuvure ari igisubizo ku muryango nyarwanda kubera amateka yaranze igihugu.

Avuga ko ari ikibazo iyo umubyeyi afite ibikomere bitomowe ngo akire kubera ko abiraga n’uwo yabyaye cyangwa uwo babana.

Angeline Habarurema yemeza ko iyo buri wese yicaye akabwira mugenzi we uko ibintu byagenze, uruhare yabigizemo, undi nawe akumva ko uwamuhemukiye mu by’ukuri atari we, kwiyunga no kubana bishoboka.

Buri wese aha mugenzi we ubuhamya by’ibyamubayeho.

Gahunda ya Mvura Nkuvure imaze kugera ku bantu 830  barimo 489 b’abagore n’abagabo 347.

Abo ni abaturage bo mu Turere twa Musanze, Nyabihu, Nyamagabe, Ngoma na Nyagatare.

Muri abo, 327 ni urubyiruko naho abandi 509, barakuze.

Abafungiye icyaha cya Jenoside bakaza kwirega, bakemera icyaha ni abantu 173 barimo 119 b’abagore  n’abagabo 54 .

Mu Karere ka Musanze bangana 178 , muri Ngoma ni 135, barimo 45 bari muri gereza ya Ngoma.

Mu Karere ka Nyagatare ni 186 barimo 40 bo muri gereza ya nyagatare naho Nyamagabe ni 190  barimo 42 bo muri gereza ya Nyamagabe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version