Ese Umunyamabanga W’Amerika Ushinzwe Ububanyi N’Amahanga Azaca Umubano Wa DRC Na FDLR?

Hagati y’Italiki ya 09 n’Italiki ya 10, Kanama, 2022 Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken arateganya kuzasura Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’u Rwanda.

Icyakora ubutegetsi bw’i Washington buvuga ko iby’urugendo rwe bizaterwa n’uko ibintu bizaba byifashe ku isi kuko intambara ya Ukraine ishobora gutuma aba arusubitse kugira ngo akurikirane ibyayo.

Mu makuru dufite hari avuga ko hashize igihe runaka ubutegetsi bw’i Kinshasa bukorana n’Ikigo cyahawe akazi n’Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika kitwa Scribe Strategies and Advisors  kugira ngo iki kigo gifashe Amerika kumva neza uko ibibazo biri muri  kiriya gihugu byifashe bityo izagire umusanzu itanga mu kubikemura.

Amakuru Taarifa ivana ahantu hatandukanye avuga ko ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwasabye ubwa Joe Biden gushyira igitutu ku Rwanda ngo rureke gufasha M23.

- Advertisement -

Ibyo kuyifasha ariko u Rwanda rurabihakana rukavuga ko ibya M23  na Guverinoma y’i Kinshasa bireba abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ko mu bireba u Rwanda ibyo bitarimo.

Ubwanditsi bwacu buzi neza ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri gusaba Leta zunze ubumwe z’Amerika kwemeza ko M23 ari umutwe w’iterabwoba.

Iyo Amerika yise umutwe runaka ko ari uw’iterabwoba, ubwo kaba kawubayeho!

Uhita ushyirwa mu kato, amahanga akawikoma.

U Rwanda rwo ruvuga ko ibikorwa by’undi mutwe(wo wemejwe ko ari uw’iterabwoba) witwa FDLR ari byo biruhangayikishije kuko ugizwe n’abakomoka ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bamwe mu bayikoze bakiriho kandi bagishaka kurugirira nabi.

Washington yashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe ikora iterabwoba mu Ukuboza, 2001.

Uyu mutwe w’inyeshyamba kandi ufite mu biganza byawo amaraso y’abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo wishe mu bihe bitandukanye.

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze iminsi bukorana n’ingabo za UN ziri muri kiriya gihugu.

Iyi mikoranire yaje no kurenga urugero igera n’aho izi mpande zombi zikorana na FDLR kugira ngo bahashye M 23.

Kugira ngo Umunyamabanga wa Leta w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga ashobore gufasha mu ugukemura ibibazo biri muri DRC ni ngombwa ko azabanza gusobanukirwa neza inkomoko ya M23 kandi akemeza ubutegetsi bwa DRC ko biri mu nyungu zabwo guhagarika gukorana na FDLR.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version