Mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Nyamiyaga urukiko rwisumbuye rw’uyu Murenge rwaraye rukatiye uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu Murenge witwa Jean de Dieu Kubwimana na rwiyemezamirimo witwa Jean de Dieu Nshimiyimana na mugenzi we Mushoza Cyrille igifungo cy’imyaka itanu.
Undi muyobozi wakatiwe ni uwitwa Béatrice Ayinkamiye wari ushinzwe Imari n’ubutegetsi muri uwo Murenge ndetse na Niyonzima Jean René, bakaba bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 10.
Ubushinjacyaha bwaregaga Kubwimana na bagenzi be ‘icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta’ no gukora inyandiko itavuga ukuri.
Isomwa ry’uru rubanza ryari rumaze gusubikwa inshuro eshanu nk’uko bagenzi bacu bo ku UMUSEKE barukurikiranye babyemeza.
Kuri iyi nshuro Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwarukase ruhamya abaregwaga icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko zitavuga ukuri bituma bakatirwa ibihano twavuze haruguru.
Kubwimana Jean de Deu na Rwiyemezamo Nshimiyimana Jean de Dieu bombi bagomba gutanga ihazabu ya Miliyoni Frw 25.
Urukiko kandi rwemeje ko Ayinkamiye na Niyonzima Jean René bahawe igihano cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 10Frw kuri buri wese
Uwitwa Munyanshoza Cyrille wari rwiyemezamirimo we yahawe igihano cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 10.
Uwahoze ari Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mukinga Jean Marie Vianney Mugenzi rwemeje ko ahabwa igifungo cy’imyaka itatu na Miliyoni Frw.
Ntirenganya Vèdaste wari ushinzwe gukuriikirana imirimo y’inyubako z’amashuri na Byiringiro Jean Marie Vianney bo bahawe igihano cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 5.
Bizimana Innocent Gitifu w’Akagari ka Mukinga we yahanaguweho icyaha, ararekurwa.
Abandi bagizwe abere ni Dushimiyimana Abel, Munyandorera Antoine na Ndahayo Augustin.
Bari bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo wa Leta n’inyandiko zitavuga ukuri.
Gitifu Kubwimana Jean de Dieu na bagenzi be bafashwe muri Nyakanga 2021.