Espagne Yasabye u Burayi Gutangira Gufata COVID-19 Nk’Ibicurane

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yatangaje ko mu gihe ubukana bw’ubwandu bwa COVID-19 bugenda bugabanyuka, igihe kigeze ngo uburyo bukoreshwa mu gukurikirana iki cyorezo buvugururwe, hatangire gukoreshwa ubwifashishwa ku zindi ndwara zihoraho nk’ibicurane.

Izo mpinduka zaba zivuze ko COVID-19 yatangira gufatwa nk’indwara abantu bagomba kubana nayo (endemic ), kurusha gukomeza kuyifata nk’icyorezo kizarangira vuba (pandemic).

Ku wa Mbere yabwiye radio Cadena SER ati “Mpamya ko ubu hari ibyagenderwaho, mu buryo bwitondewe, gahoro gahoro, mu gufungura ibiganiro haba ku rwego rwa tekiniki n’abakora mu nzego z’ubuzima, ariko no ku rwego rw’u Burayi, hagasuzumwa imiterere y’iyi ndwara harebwe uko ibintu bimeze muri iki gihe.”

Minisitiri w’Intebe yanemeje ibiheruka gutangazwa n’ikinyamakuru El País, ko muri Espagne harimo kuvugururwa uburyo bukoreshwa mu gukurikirana icyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Muri ubwo buryo ngo umuntu usanzwemo COVID-19 ntazajya yandikwa ngo atangazwe, ndetse ugaragaje ibimenyetso ntabwo inzego z’ubuzima zizajya zihutira kumupima, ahubwo azajya ashyirwa ku miti.

Ni bwo buryo bukoreshwa ku ndwara y’ibicurane ikunda kwica benshi mu Burayi, mu bihe by’ubukonje.

Minisitiri w’Intebe Sanchez yanavuze ko Minisitiri w’Ubuzima Carolina Darias, yaganiriye na bagenzi be bo mu Ubumwe bw’u Burayi kuri ubwo buryo, nubwo atatangaje ibyo bihugu.

Ni gahunda yatangajwe mu gihe Espagne irimo kugura ibinini byinshi bifasha abantu banduye COVID-19, biheruka gushyirwa ku isoko n’ikigo Pfizer cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo bavuga gutyo ariko, hatitawe ku buryo abantu benshi bamaze gukingirwa, ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera cyane kimwe no mu bindi bihugu bijyanye n’ikwirakwira rya virus yihinduranyije ya Omicron.

Gusa umubare w’abantu bapfa ntabwo uri hejuru ugereranyije n’inkubiri z’ubwandu zabanje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version