Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kunywa ibikombe bitanu bya kawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima no kwibasirwa n’ubwoko bumwe na bumwe bw’indwara zidakira.
Icyakora, abashakashatsi banaburira abantu ko kunywa caffeine nyinshi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima, harimo no kongera ibyago byo gupfa imburagihe.
Abahanga bavuga ko akamaro ka kawa gashobora guterwa n’ibinyabutabire biyirimo bizwi nka polyphenols, bifite ubushobozi bwo kurwanya uburozi bwinshi buba mu maraso binyuze mu byo bita antioxidants.
Ibi binyabutabire bifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa n’ibintu byangiza biba mu bidukikije, bikazibura imiyoboro y’amaraso no kugabanya uburibwe (inflammation) buri mu ntandaro z’indwara zikomeye zirimo iz’umutima, diyabete na kanseri.
Nubwo ‘caffeine’ nayo ishobora kugira uruhare muri ibyo, abashakashatsi bavuga ko uburyo umubiri uyakira butandukana cyane bitewe n’umuntu.
Ku bantu bamwe, caffeine nyinshi ishobora gutuma umutima utera vuba cyane, ikazamura umuvuduko w’amaraso, igatera umutima gutera nabi (arrhythmia), ndetse rimwe na rimwe ikaba yatuma uguhagarara.
Dr. Gregory Marcus, uyobora ishami ry’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima muri Kaminuza ya California, yavuze ko kunywa caffeine biri mu buzima bwa buri munsi bw’abantu babarirwa muri za miliyoni.
Ati: “Dushingiye ku bushakashatsi buheruka gukorwa, ku bantu bakuru benshi kunywa caffeine itarenze miligarama 400 ku munsi (bingana n’ibikombe hafi bitanu bya kawa idashyizwemo isukari nyinshi) ni umutekano kandi bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima”.
Yongeyeho ko ibinyobwa byongera imbaraga (energy drinks), cyane cyane ibirimo caffeine nyinshi, bishobora kugira ingaruka mbi ku mutima bityo abantu bakwiye kubyirinda.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu banywaga ibikombe bitanu bya kawa ku munsi bagiraga ibyago bike byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, kimwe mu bibazo bikomeye byibasira abantu benshi ku isi kandi kikaba intandaro y’indwara z’umutima n’ubwonko.
Bwanagaragaje ko kunywa kawa bifitanye isano no kugabanya ibyago byo kurwara atrial fibrillation, indwara ituma umutima utera nabi kandi ishobora kuvamo ibibazo bikomeye birimo kuvura kw’amaraso, guhagarara k’umutima cyangwa indwara z’ubwonko.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu 2025 ku barwayi 200 bafite ikibazo cy’umutima utera nabi bwagaragaje ko abanywa kawa bari bafite ibyago bike byo kugira icyo kibazo.
Nanone kandi, kunywa ibikombe bitanu bya kawa ku munsi byajyanaga no kugabanya ku kigero cya 30% ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type 2 Diabetes).
Ubushakashatsi bwo mu Bwongereza bise bwifashishije amakuru yo mu bubiko bwa UK Biobank na bwo bwagaragaje ko abanywa ibikombe bitanu bya kawa ku munsi bagira ibyago bike byo kurwara indwara z’umutima ugereranyije n’abatayinywa.
Ku bijyanye n’indwara z’ubwonko (stroke), ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko kunywa ibikombe bine bya kawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo kuyirwara kugera kuri 21%.
Hari icyo kwitondera…
Abashakashatsi bavuga ko izi nyungu zigaragara cyane ahanini ku kawa iyungururwa hakoreshejwe impapuro ziyungurura (paper-filtered coffee) cyangwa kawa y’ifu (instant coffee).
Ku rundi ruhande, hari ikawa ishobora guteza akaga iyo inywewe ari nyinshi kandi idatunganyijwe neza.
Hari iyo bita French Press Coffee ishobora kongera urugero rwa cholesterol mbi (LDL cholesterol) mu maraso, ishobora kwiyubaka mu miyoboro y’amaraso igatera indwara z’umutima.
Banagaragaza ko kongeramo isukari nyinshi, amavuta y’amatembabuzi (cream) cyangwa ibindi birungo biryohereye bishobora kugabanya inyungu z’ikawa ku buzima.
Ikindi abahanga bahurizaho ni uko nta rugero rw’ikawa wavuga ko rubereye buri wese.
Yasobanuye ko imyaka y’amavuko, imiti umuntu afata, uburwayi asanganywe, imiterere y’uturemangingo tw’umubiri (genetics) ndetse n’uburyo umubiri we ushwanyaguza caffeine byose bigira uruhare ku ngaruka ishobora kumugiraho.
Ati: “Urugero rwa caffeine rwabera umuntu umwe rwashobora gutera ibibazo umutima w’undi, bigatuma agira ubwoba bwinshi cyangwa akabura ibitotsi.”
Nubwo ubushakashatsi bwerekana inyungu zishobora guterwa no kunywa kawa mu rugero, inzobere zishimangira ko abantu bakwiye kuyinywa mu rugero, bakagisha inama abaganga igihe bafite uburwayi bw’umutima cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima bishobora kongererwa ubukana no kunywa ikawa.

