Etage Ya Cyenda Ya ECOBANK Yahiye

Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari inkongi yadutse muri Banki yitwa ECOBANK iri mu Karere ka Nyarugenge, rwagati mu Mujyi wa Kigali. Iyo nkongi yaje kuzima.

Inkongi yadutse muri etage ya cyenda ariko kugeza ubu ntiharabarurwa ibyangiritse n’icyaba cyateye iyo nkongi nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissionner of Police( ACP) Boniface Rutikanga yabibwiye Taarifa.rw.

ACP Rutikanga avuga ko impamvu zateye iyi nkongi zitaramenyakana ariko ashima ko umuriro wahagaze utagera n’ahandi.

Hashize igihe runaka Polisi y’u Rwanda ikora ubukangurambaga bwo kwirinda ibitera inkongi.

- Advertisement -

Ni ubukangurambaga bwageze henshi mu Rwanda ndetse no mu bigo by’amashuri.

ACP Boniface Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko buriya bukangurambaga bwatanze umusaruro runaka mu gukumira inkongi, ariko akavuga ko kwigisha ari uguhozaho kandi ko hari byinshi byatuma inkongi yaduka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version