Producer Chrisy Neat Yasubiyemo Indirimbo Ya Rugamba Cyprien

Kanoheli Christmas Ruth ufite izina ry’akazi ko gutunganya umuziki rya Chrisy Neat yasubiye mu ndirimbo ‘Urungano’  ya Cyprien Rugamba.

Yabwiye Taarifa ko yisohoye mu rwego rwo gukumbuza uzayumva wese urungano rwe kuko ngo urungano nta myaka rutabamo.

Ati:”Nkuzaniye indirimbo  Nziza igukumbuza ; abo mwareranwe, mwakuranye ndetse n’urungano rwawe.”

Ubusanzwe indirimbo ‘Urungano’ ya Rugamba irimbye mu majwi gusa atangira ibicurangisho ibyo ari byo byose.

Ni indirimbo iri muze zikunzwe kubera ko ivuga ko mibanire iboneye iranga abantu bangana mu myaka kandi bakuranye.

Chrissy Neat usanzwe utunganyiriza indirimbo muri Studio ya Riderman yitwa Ibisumizi, avuga ko yavuganye n’abo mu muryango wa Rugamba Cyrpien kugira ngo bamwemerere ko asubiramo iriya ndirimbo.

Ati: “…Cyane, twaravuganye ariko kuba twaravuganye cyangwa barabinyemereye ntabwo bikuraho ko igihangano ari icya  Rugamba. Ariko, urumva haba hari ibyo nyiri igihangano aba agomba kuba afite, kandi nanjye wayisubiyemo…Urabizi ko ubusanzwe indirimbo za Rugamba nta musique zigira, ziba ari amajwi gusa… Ariko byanga byakunda uko byagenda kose, iyo igihangano ari icy’umuntu; aba ari icy’umuntu.”

Kanoheli Chrismas Ruth asanganywe indirimbo enye zifite amashusho ari zo: Ikibondo, Urukundo, Ndakwihaye na Urungano.

Afite indi ndirimbo imwe y’amajwi gusa yise Hey Mama.

Cyprien Rugamba.

Rugamba Cyprien yavutse mu mwaka wa 1935, yavukiye mu gace k’icyaro i Karama mu cyahoze ari Komini ya Karama muri Gikongoro ya kera.

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga taliki 07, Mata, 1994, ari mu Batutsi ba mbere bishwe cyane cyane ko yari aturanye n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana ku Kimihurura.

Se yitwaga Bicakungeri Michel na Nyirakinani Tereziya.

Indirimbo ‘Urungano’ yasubiwemo na Chrissy Neat:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version