Ethiopia: Hari ubwoba ko abarwanyi ba TPLF bashobora gutangiza ibitero shuma

Hari abantu muri Ethiopia bavuga ko hari ubwoba mu baturage ko abarwanyi ba TPLF batatsinzwe burundu ahubwo bari gutegura ibitero shuma byo gutesha umutwe ingabo za Leta.

Abenshi mu bafite impungenge babishingira ku ngingo y’uko nta gihe kinini gishize abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari bagiye mu nkambi y’impunzi barashweho n’abantu bataramenyekana, bigakekwa ko ari abarwanyi ba TPLF.

Nyuma y’uko ingabo za Ethiopia zigaruriye umurwa mukuru wa Tigray witwa Mekelle abantu baketse ko urugamba rurangiye, ariko hari abatabibona batyo.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia avuga ko iby’uko abarwanyi ba TPLF bashobora gutangiza intambara ishingiye ku dutero shuma nta shingiro bifite kuko ngo nta mbaraga bagifite.

- Advertisement -

Abahanga mu bya gisirikare bavuga ko abarwanyi ba TPLF nibatangiza intambara y’ibitero shuma izajegeza agace kose Ethiopia iherereyemo.

Ahmed avuga ko abantu ari bo batuma abarwanyi ba TPLF bumva ko ari ibihangange.

Ati: “ Abantu nibo bakomeza kwenyegeza muri bariya barwanyi umwuka wo kumva ko ari ibihangange mu ntambara ariko siko biri. Ntibagombye kubyumva batyo.”

Kugeza ubu uruhande rw’abarwanyi ba TPLF ntiruragira icyo rutangaza ku biruvugwaho.

Ivomo: Reuters

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version