Nyaruguru: Abantu batemye bikomeye umumotari n’uwo yari ahetse baracika

Umumotari witwa  Gilbert ari kumwe n’umwe mu basore b’abakorera bushake mu kurinda umutekano ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguru batezwe n’abagizi ba nabi barabatema bikomeye, bacika batamenyekanye. Abagizi ba nabi babategeye ku gasenteri kitwa ku Gaseke, ahagana saa tatu z’ijoro(9h00pm).

Byabereye mu Mudugudu wa Kibu, Akagari ka Gikunzi, Umurenge wa Rusenge.

Uriya musore yari avuye gukora ikiraka mu murenge wa Ngera atashye.

Amakuru Taarifa yahawe na mugenzi w’uriya musore ukora mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu gucunga umutekano, Youth Volunteers in Community Policing,  avuga ko ababikoze batarafatwa.

- Advertisement -

Ati: “ Abakoze biriya kugeza ubu ntibarafatwa kandi nta n’umwe wamenyekanye muri bo.”

Taarifa yahamagaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge Madamu Speciose Muhimpundu kugira ngo agire icyo avuga kuri urwo rugomo ariko ntiyitabye telefoni ye igendanwa.

Akarere ka Nyaruguru kavuga ko byabereye i Huye muri Gishamvu…

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Francis Habitegeko yabwiye Taarifa ko ibivugwa ko byabereye mu murenge wa Rusenge atari byo, akemeza ko byabereye mu murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye.

Ati: “ Ibyo bakubwiye ko byabereye muri Rusenge sibyo ahubwo byabereye mu murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye. Niho bakomerekereje bariya basore ahubwo bahunga bagana muri Nyaruguru kuko bisaba kwambuka agateme gahari.”

N’ubwo Meya Habitegeko yemeza ko byabereye muri Gishamvu, umuturage wageze aho byabereye yemeza ko byabereye muri Nyaruguru.

Avuga ko yahageze saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00am) kuko yari atabajwe nk’umuntu ukorana n’uriya musore asanga aryamye mu migano iri mu murenge wa Rusenge hafi y’akararo kawugabanya n’uwa Gishamvu.

Yabwiye Taarifa ko yasize uriya musore bamujyanye ku Kigo nderabuzima cya Nyumba mu murenge wa  Gishamvu mu Karere ka  Huye, ngo yaje kumenya ko baje kumwohereza ku bitaro bya Kaminuza bya Butare kugira ngo acishwe mu cyuma.

Uyu musore witwa Kamana abagizi ba nabi bamukomerekeje cyane
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version