Ethiopia Ifite Perezida Mushya

Inteko ishinga amategeko ya Ethiopia yaraye yemeye ko Sahle-Work Zewde wari Perezida wa Repubulika asimburwa na Taye Astike Selassie.

Muri Ethiopia, Minisitiri w’Intebe niwe uba ufite ububasha bukomeye muri Politiki y’igihugu.

Muri iki gihugu ubu Abiy Ahmed niwe Minisitiri w’Intebe.

Bivugwa ko mu mezi make ashize Abiy atakoranaga neza na Perezida Sahle-Work.

Nubwo ari uko ibintu byari byifashe, mu mwaka wa 2018, Abiy yashyigikiye ko Sahle aba Perezida wa Repubulika kandi amahanga arabimushimira kuko byagaragazaga ko ashyigikiye ihame ry’uburinganire muri Politiki ya Ethiopia.

Taye Astike Selassie wamusimbuye afite imyaka 68 akaba yari asanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Sahle-Work Zewde yari amaze imyaka itandatu mu kazi.

Taye abaye Perezida wa Gatanu wa Ethiopia kuva Itegeko Nshinga igenderaho ubu ryajyaho mu mwaka wa 1995.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version