Facebook Igiye Guhindura Izina

Ikigo cy’ikoranabuhanga mu itumanaho  ryifashisha uburyo bw’imbuga nkoranyambaga cyitwa Facebook kirateganya ko bitarenze mu Cyumweru gitaha, kizahindura izina.

Bizabera mu nama ngarukamwaka ya Facebook. Uyu mwaka  iteganyijwe kuzaba tariki 28, Ukwakira, ikazayoborwa n’Umuyobozi wa Facebook witwa Mark Zuckerberg.

Abazi ibibera muri Facebook bavuga ko guhindura izina rya Facebook bizakorwa mu rwego rwo kuyikuraho icyasha kiyimazeho iminsi.

Iki cyasha gishingiye ku ngingo y’uko ngo imikorere ya Facebook iha icyuho abagizi ba nabi bashaka gucuruza abantu ku isi.

- Advertisement -

Bisa n’aho ubuyobozi bwa Facebook bushaka kwitandukanya n’isura mbi yari imaze iminsi ifite.

Ikinyamakuru kitwa The Verge nicyo cyatangaje ko ubuyobozi bwa Facebook buzatangaza izina ryayo rishya mu Cyumweru gitaha.

Indi ntego ni uko ibigo byose byahurijwe muri Facebook bizaba bifite izina rishya ribitandukanya n’iryo yari isanganywe ryari ryaramaze gusigwa icyasha.

Ibyo bigo byahujwe na Facebook ni Instagram, WhatsApp, Oculus n’ibindi.

Mu mwaka wa 2016, Facebook yashinjwe guha icyuho ibihuha byatangajwe ubwo abakandida biyamamarizaga kuyobora Amerika ari bo Donald Trump na Hillary Clinton.

Byatumye umuyobozi wa Facebook, Mark Zuckerberg, yitaba Komisiyo ya Sena y’Amerika kugira ngo ayihe ibisobanuro kuri biriya birego.

Mu mwaka wa 2019, Komisiyo ya Sena ishinzwe ubucuruzi yitwa the Federal Trade Commission yaciye Facebook amande ya Miliyari 5$ kubera ko kiriya kigo cyorohereje abantu gukura amakuru ku myirondoro y’abantu miliyoni 87, bigakorwa n’ikigo cy’Abongereza kitwa Cambridge Analytica.

Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg.

Aya makuru bivugwa ko yafashije Donald Trump mu gushaka amajwi ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika ndetse ngo ari mu byamuhesheje intsinzi.

Vuba aha umwe mu bahoze ari abakozi ba Facebook witwa Frances Haugen yeretse ikinyamakuru Wall Street Journal inyandiko nyinshi zerekana ko mu buyobozi bwa Facebook habayo ubwiru butuma abakozi bayo badahabwa agaciro mu kazi bakora ahubwo bakavunishwa.

Isesengura rya ziriya nyandiko ryerekanye ko hari amayeri Facebook yakoresheje yatumaga abayikoresha babona uburyo bwo kuvangura  bagenzi babo binyuze mu ivangura rishingiye ku ruhu.

Akenshi ibi byakorerwaga ku bakiri bashya kuri ruriya rubuga rukoreshwa n’abantu barenga miliyari batuye isi.

Ubwo wa mugore wahoze akorera Facebook witwa Frances Haugen yagezaga ijambo ku bagize Sena y’Amerika, umwe mu Basenateri witwa Marcia Blackburn nawe yashinje Facebook kutarinda abana bafite munsi y’imyaka 13 y’amavuko ngo ntibagerweho n’ibibi bicishwa kuri Facebook.

Kuri we, Facebook ireba inyungu zayo gusa ititaye ku bana n’abandi bashobora kwangizwa n’ibiyicishwaho.

Zuckerberg yasubije abamushinja gukora biriya ko ibyo bavuga nta shingiro bifite.

Muri Nzeri, 2021 ubuyobozi bwa Facebook bwatangaje ko bugiye gukora ikoranabuhanga rishya rigenewe abana bakoresha Instagram kugira ngo bajye bayikoresha basangiza abandi amafoto yabo kandi batekanye.

Imikorere ya Facebook ivugwaho gukora k’uburyo abantu bayikoresha batitaye ku ngaruka byabagiraho kandi bakabikora babikunze cyane.

Uru rukundo rwayo rwatumye yinjiza agera kuri Miliyari 1000 mu gito cyabanjirije COVID-19.

Frances Haugen yageze n’aho ashinja Facebook kuba umuhuzabikorwa w’igitero cyagabwe ku Nteko ishinga amategeko y’Amerika nyuma y’amatora ya Perezida w’Amerika aheruka.

Frances Haugen

Abateye iriya nzu iri muzubashywe kurusha izindi muri kiriya gihugu bari abashyigikiye Donald Trump wari watsinzwe Amatora y’Umukuru w’Amerika.

Kiriya gitero cyagabwe kuri iriya nyubako y’icyubahiro tariki 06, Mutarama, 2021.

Ubwo Haugen yari muri Sena asobanurira Abasenateri iby’imikorere idahwitse ya Facebook, nyira yo we yari mu kiruhuko mu Kirwa cya Hawaii ari kumwe n’umugore we ukomoka mu Bushinwa witwa Priscilla Chan.

Bamwe mu Basenateri byarabarakaje k’uburyo umwe muri bo witwa Senator Ed Markey yavuze ko Sena izafatira Facebook ibyemezo [yaba] ahari cyangwa adahari.

55% by’amafaranga ava mu byamamazwa byose kuri Facebook bijya mu mufuka wa Zuckerberg.

Bituma aba umuntu wa mbere ukize kurusha abandi kandi ukiri muto.

Ririya janisha kandi rituma aba indakorwaho mu byemezo ashobora gufata muri Facebook.

Hagati aho, Facebook irateganya gukora undi mushinga uhambaye yise Metaverse.

Yamaze gutangaza ko ishaka guha akazi abantu 10 000 bo mu Burayi kugira ngo bazayifashe mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga.

Uzashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere. Hari n’irindi koranabuhanga Facebook ishaka kuzatangiza ryitwa Horizon Workrooms, rizafasha abantu basanzwe bakorana kujya bagirana ibiganiro barebana ariko batari kumwe.

Horizon WorkRooms ni ikoranabuhanga rishya Facebook ishaka gutangiza

Ni ikoranabuhanga rizatuma abo bakozi bazajya baganira basa n’abarebana imbonankubone kandi mu by’ukuri batandukanyijwe n’intera ndende.

Ibi bikorwa binyuze mu rindi koranabuhanga bita Virtual Reality.

Imbuga nkoranyambaga: Ihurizo ku Banyapolitiki…

Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa abantu bafungwa cyangwa se bakiyamwa n’inzego za Leta kubera ibyo bacisha ku mbuga nkoranyambaga harimo na YouTube.

Hari n’uherutse gufungwa witwa Théoneste Nsengimana akurikiranyweho gukoresha urubuga rwe YouTube yise Umubavu TV agaha urubuga abashaka guteza imvururu mu baturage n’ibindi.

Umwaka ushize( 2020) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ushinzwe umuco Hon Edouard Bamporiki yikomye abahanzi bakoresha YouTube [zabo]bakanyuzaho indirimbo zumvikanisha ubutumwa bushishikariza abakiri bato ubusambanyi.

Hari mu kiganiro yahaye  Radio na TV 10   mu kiganiro kitwa Zinduka.

Muri Amerika ho, Sena ivuga ko ishaka kuzatumiza abayobozi b’imbuga nkoranyambaga nka  Snapchat, TikTok, YouTube ngo ibabaze niba barashyizeho uburyo bwo kurinda abana ingaruka za ziriya mbuga nkoranyambaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version