Kimwe Mu Byo U Rwanda N’U Bushinwa Bihuriyeho Mu By’Uburenganzira Bwa Muntu

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Bwana Rao Hongwei aherutse kuvuga ko kimwe mu byo u Rwanda ruhuriyeho n’u Bushinwa ari uko ibihugu byombi bitemera ko hari ikindi cyakwivanga mu mikorere yabyo[u Rwanda n’u Bushinwa] kitwaje guharanira uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi Hongwei yabivuze nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mudasobwa zo kwifashisha muri iki gihe bamwe mu bakozi bagikorera mu ngo kubera kwirinda COVID-19.

COVID-19 ni icyorezo cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019.

Umuhango wo kwakira ziriya mudasobwa wari uhagarariwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Marie Claire Mukasine ari kumwe na Ambasaderi Rao Hongwei.

- Advertisement -

Amb. Rao yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa ari ibihugu bifite intego imwe yo kwiteza imbere no guharanira ko ibihugu byombi byigenga mu mikorere yabyo, ntawe ubivangira.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ashyikiriza Mukasine mudasobwa bagenewe n’u Bushinwa

Avuga ko ikigamijwe ari ukuzamura urwego rw’imibereho y’ababituye  binyuze mu kuzamura iterambere ry’ubukungu.

Itangazo rigenewe abanyamakuru Taarifa yabonye riturutse muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, rivuga ko Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yemeza ko u Rwanda rukorana neza n’u Bushinwa.

Ngo rwemera ko u Bushinwa bufite uburenganzira bwo gucunga ibibera mu gihugu imbere bukurikije Politiki yabwo.

Hongwei yavuze ko igihugu ahagarariye mu Rwanda kizakomeza gukorana narwo hagamijwe inyungu za buri ruhande.

Ku ruhande rwa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Umuyobozi mukuru wayo Marie Claire Mukasine yavuze ko urwego ayobora rwishimira imikoranire myiza yarwo na Ambasade y’u Bushinwa mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

U Bushinwa bwahaye Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mudasobwa esheshatu zo mu bwoko bwa Lenovo.

Buri imwe ifite agaciro ka Frw 360 000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version