Facebook Igiye Kwirukana Abakozi 12,000 Ba Baringa

Mark Zuckerberg washinze Facebook aherutse kubwira  abashinzwe kugenzura abakozi mu kigo cya Meta( ari nacyo kiyoborerwamo Facebook) ko bidatinze hari abakozi 12, 0000 agiye kwirukana kubera ko yasanze ari abo ‘kumunyunyuza imitsi.’

Mu Cyumweru gishize yagiranye kandi ikiganiro n’abakozi be binyuze mu ikoranabuhanga ababwira ko hari gahunda afite yo gusuzuma imikorere ya buri wese, ukeneye ubufasha kugira ngo akore neza akabuhabwa.

Ni ubwa mbere uyu mugabo w’Umuyahudi ariko ukomoka muri Amerika atangaje ko agiye kugabanya abakozi be kuko ubusanzwe yakoraga uko ashoboye akagura abakozi hirya no hino ku isi kandi akabashakira icyo bakora kugira ngo hatagira uwicara nta kintu akora.

Iby’uko agiye kwirukana abakozi 12,000 byatangajwe n’ikinyamakuru Insider, ariko umuvugizi wa Facebook witwa Christopher Hughes yabyamaganye avuga ko atari byo, ko ibyo Insider yanditse ari ‘ibintu biri aho.’

- Kwmamaza -

Zuckerberg yigeze kuvuga ko agiye kureba niba nta handi hantu yakwimurira imbaraga aho kugira ngo azikoreshe ku bakozi bamwe bakora barebera ku jisho.

N’ubwo avuga gutyo ariko, uyu mugabo amaze igihe yarahombye. Mu gihe cy’umwaka umwe bivugwa ko yahombye hafi  kimwe cya gatatu cy’umutungo we bwite kubera abakozi ba baringa ndetse n’ibihano ahabwa kubera imikorere ishyira mu kaga bamwe mu bakoresha Facebook.

Ikindi ni uko hari amakuru avuga ko Facebook iri hafi kwimuka mu biro yakoreragamo muri New York ikareba ahandi yimukira.

Ngo ibi biro birayihenda cyane k’uburyo kuyivamo byagabanya byibura 10% by’igihombo yagiraga.

Umuvugizi w’Ikigo Meta witwa Jamila Reeves avuga ko bashimira ko igihe bamaze bakorera muri NEW York cyabafashije kwiyubakira ibiro byabo kugira ngo bazabone aho bimukira hameze neza.

Ubu Meta iri hafi kwimukira ahitwa Hudson Yards.

FACEBOOK niyo mbuga nkoranyambaga ibaho abantu b’inzego zose. Abize, abatarize, abakire, abakene, intiti n’abatari zo…Ibi bituma abafite umutima wa kinyamaswa bayikoresha mu byaha birimo no gucuruza abantu.

Mu mwaka wa 2019, ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika kitwa Apple cyari kigiye gukura Facebook mu bubiko bwacyo ( App Store) kugira ngo abantu batazongera kuyikoresha nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko Facebook yabaye indobani nziza abagizi ba nabi bakoresha baroba abakobwa bo gucururiza mu Burasirazuba bwo Hagati Bwa Aziya.

Iby’uko Facebook yari igiye gukurwa ku isoko rya Apple byatangajwe n’Ikinyamakuru The Wall Street Journal nyuma y’amakuru yerekana iby’icuruzwa ry’abantu ryakorwaga n’abantu bakoresha Facebook muri Aziya n’ahandi ku isi yatangajwe na BBC.

The Wall Street Journal (The WSJ) yabonye kandi isesengura inyandiko yakuye mu bakozi ba Facebook zisobanura mu buryo burambuye uko abakozi bayo bahoraga bashakisha abantu bifuza abandi bo gucururiza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ijambo Uburasirazuba bwo Hagati rikubiyemo amerekezo y’isi aherereyemo ibihugu bya Turikiya, Cyprus, Syria, Lebanon, Iraq, Iran, Israel, Jordan, Misiri, Sudani, Libya, Saudi Arabia, Kuwait, Yemen, Oman, Bahrain n’ibindi.

Mu iperereza, byagaragaye ko hari abakozi  ba Facebook bakorananga n’abantu runaka bari hirya no hino bakababaza niba bifuza abakozi bo mu rugo kandi mu by’ukuri abo bitaga abakozi bo mu rugo barageraga muri biriya bihugu bagahindurwa indaya zicuruzwa ku nyungu z’abandi.

Ikinyamakuru WSJ kivuga ko n’ubwo hari zimwe muri paji za Facebook zikoreshwaga na bariya bantu zasibwe, ariko Facebook yagombye gushyiraho uburyo bukumira ko biba.

Hejuru y’ibi, ikibabaje ni uko bariya bagizi ba nabi bahitaga barema indi paji yo gukoreraho ariya mahano, kandi Facebook ikabihorera.

Umuvugizi wa Facebook yabwiye DailyMail.com ko bakoze uko bashoboye ngo bahagarike biriya bikorwa kandi ko ngo  bongereye umubare w’abakozi bashinzwe kubikumira.

Email ye ivuga ko ‘ imikorere ya Facebook yemewe n’ibigo bikomeye n’Imiryango irimo n’uw’abibumbye kandi ko itemerera abantu gukoresha ikoranabuhanga ngo banyunyuze imitsi y’abandi.’

FACEBOOK igomba guhitamo amafaranga n’ubunyangamugayo…

N’ubwo mu buvugizi bwayo bavuga ko bakora uko bashoboye ngo bakumire ibyo kwifashisha Facebook mu gucuruza abantu, ku rundi ruhande abashinzwe ubucuruzi muri kiriya kigo baba bahangayikishijwe n’igihombo.

Kugira ngo ikomeze yinjize amadolari, bisaba ko abakoresha Facebook bahabwa ubwisanzure mu byo bandika kandi ntibafungirwe paji zabo.

Mark Zuckerberg

Kuba Facebook ifite uburyo yamamariza abantu bikayinjiriza, iyo abayikoresha bafungiwe paji bituma bayivaho bityo n’umubare w’abahabwa ubutumwa bwamamaza ukabanuka kandi iyi ni inzira iganisha ku gihombo.

Hari umwe mu bahoze ari abakozi bakuru ba Facebook uvuga ko ubuyobozi bwa Facebook budakunda gutinda cyane ku icuruzwa ry’abantu riba hagati y’abo muri Afurika no muri Aziya ahubwo ibona ko ari kimwe mu bigize ‘business.’

Babyita ‘ the cost of doing business’.

Uyu muntu yitwa  Brian Boland yahoze ari Visi Perezida wa Facebook aza kwegura.

Ikindi ni uko kuba  Apple itarahagaritse Facebook nabyo ari ibyo kwibazwaho!

Nta mpamvu yigeze itanga yatumye yisubira ku cyemezo yari yarafashe mu mwaka wa 2019.

WSJ yaje gusanga no kuri Instagram( iyi nayo ni serivisi ya Facebook) n’aho harakorerwaga buriya bucuruzi bw’abantu.

Yaba Facebook yaba na Instagram, amayeri yo kugurisha abantu ngo babe abacakara mu by’ubusambanyi ni amwe!

Nyuma  yo gukora umwirondoro wa buri muntu no gushyiraho ifoto ye, abakoraga buriya bucuruzi bemeranyije ku kirango kihariye( hashtag) cyabamenyeshaga ko runaka azaba umucakara mu by’ubusambanyi( sex slaves).

Ikindi kiri muri ibi ni uko hari ibihugu bimwe birimo abakobwa cyangwa abahungu batize ngo bamenye neza ibikubiye mu magambo acishwa ku mbuga nkoranyambaga, bityo ikibazo cy’ururimi kikaba  ikiraro kibaganisha ku bibazo.

Abaturage bo mu bwoko bw’aba Rohingya bo muri Myanmar baherutse kuvuga  ko bagiye kurega Facebook kubera ko ngo yifashishijwe n’ubutegetsi bwa kiriya gihugu kugira ngo ikwize urwango rwo kubamara.

Bavuga ko mu kirego cyabo bifuza ko Facebook yacibwa Miliyari 150 $ y’impozamarira.

Kuri uyu wa Mbere bagejeje ikirego mu Rukiko rwa California.

Ikirego cy’aba Rohingya cyatanzwe n’umwe muri bo utuye muri Leta ya Illinois wagitanze mu izina ry’impunzi 10,000 zahungiye muri Amerika nyuma y’ihohoterwa batangiye gukorerwa mu mwaka wa 2012.

Ikirego cyabo kivuga ko abayobozi ba Mynmar bifashishije Facebook nayo irabibemerera bayicishaho imvugo z’urwango zari zigamije kubangisha abandi baturage.

BBC yanditse ko hari ikindi kirego nka kiriya kiri hafi gutangwa n’aba Rohingya bo mu Bwongereza.

Ikigo Meta gifite Facebook mu nshingano zacyo ntacyo kirabitangazaho.

Abanyamategeko baburanira aba Rohingya bavuga ko n’ubwo aba baturage bari basanzwe barahawe akato, ariko kuba Facebook yaratangiye gukoreshwa n’abandi baturage biganjemo Aba Boudhist byatumye urwango bwangwaga rwiyongera.

Imibare ivuga ko aba Rohingya bagera ku 750,000 birukanywe mu gihugu, bamwe barapfa, inzu zabo zirashumikwa mbese bakorerwa ibikorwa bo bita Jenoside.

Mu mwaka wa 2017 abaganga bihurije mu muryango Doctors Without Borders bavuze ko buriya bwicanyi bwaguyemo aba Rohingya  6,700.

Abantu bakomeye mu buyobozi bwa Myanmar bakoresheje Facebook bakora ubukangurambaga bugamije kubangisha rubanda.

Abanyamategeko baburanira aba Rohingya bavuga ko ubuyobozi bwa Myanmar bwabeshyeraga aba Rohingya ko ari bo batwitse inzu z’abandi baturage kugira ngo babibe urwango bityo bicwe.

The Washington Post iherutse gutangaza ko ubwo Facebook yabonaga ko hari raporo yahawe UN igaragaza ko ifite[Facebook]aho ihuriye n’urupfu rw’aba Rohingya, ubuyobozi bwa kiriya kigo cy’ikoranabuhanga bwakoze uko bushoboye kugira ngo buyicubye.

Abayobozi ba Myanmar nabo bahakana iby’uko bagize uruhare mu kitwa Jenoside yakorewe aba Rohingya.

Ikindi cyagaragaye ni uko muri Kanama, 2018 Facebook yatangiye gusiba zimwe mu nyandiko n’ibitekerezo by’abantu bayicishijeho berekana urwango ku ba Rohingya.

Umwaka wa 2018 warangiye Facebook isibye inyandiko 64,000, izisiba ivuga ko abazanditse batandukiriye amabwiriza agenga imikoreshereze yayo.

Mu mwaka wa 2016, Facebook yashinjwe guha icyuho ibihuha byatangajwe ubwo hari abakandida biyamamarizaga kuyobora Amerika ari bo Donald Trump na Hillary Clinton.

Byatumye umuyobozi wa Facebook, Mark Zuckerberg, yitaba Komisiyo ya Sena y’Amerika kugira ngo ayihe ibisobanuro kuri biriya birego.

Mu mwaka wa 2019, Komisiyo ya Sena ishinzwe ubucuruzi yitwa the Federal Trade Commission yaciye Facebook amande ya Miliyari 5$ kubera ko kiriya kigo cyorohereje abantu gukura amakuru ku myirondoro y’abantu miliyoni 87, bigakorwa n’ikigo cy’Abongereza kitwa Cambridge Analytica.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version