Urubanza Rwa Prince Kid Ruzabera Mu Muhezo

Abacamanza bari kuburanisha urubanza rwa Prince Kid bemeye ubusabe bw’ubushinjacyaha bw’uko urubanza aregwamo rwabera mu muhezo. We yari yasabye ko bitakwemerwa.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko idosiye uwo burega akurikiranyweho iremereye kandi  ivugwamo ba nyampinga bityo ko kubashyira ku karubanda byabagiraho ingaruka.

Birashoboka kandi ko uru rubanza ruzavugwamo amazina akomeye y’abantu bagize uruhare ruziguye  cyangwa rutaziguye mu birego uriya musore aregwa.

Kid ashinjwa ibyaha birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

- Advertisement -

Birashoboka ko ku ikubitiro muri ba Miss bazumvwa muri uru rubanza harimo uwitwa Miss Elsa Iradukunda kuko yigeze no gutabwa muri yombi akurikiranyweho kubangamira iperereza.

Byavugwaga  ko yabangamiye iperereza ubugenzacyaha bwakoraga  kuri Ishimwe Dieudonnée uzwi nka Prince Kid bivugwa ko yari umukunzi we.

Ubwo yitabaga urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku nshuro  ya mbere, Prince Kid wahoze ayobora Ikigo gitegura amarushanwa y’ubwiza bw’Abanyarwandakazi yasomewe  ibyo aregwa.

Yabwiwe ko akurikiranwaho ibyaha  by’ihohotera rishingiye ku gitsina  bivugwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Icyo gihe yageze mu rukiko yambaye costume y’ubururu bwijimye n’ishati yera n’inkweto zirabura zizamuye.

Prince Kid yari arinzwe n’abapolisi batatu bafite imbunda n’undi musore bigaragara ko yari ashinzwe umutekano we wa hafi.

Prince Kid Mu Rukiko Yerekanye Inzitizi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version