Ikoranabuhanga ryo gutahura isura y’umuntu bita Facial recognition ni bumwe mu buryo inzego z’umutekano zikoresha mu gutahura abagizi ba nabi. N’ubwo iki ubwacyo atari kibi, hari abavuga ko cameras zibahozaho amaso zituma umuntu abura amahwemo, ntagire icyo bita ‘ubuzima bwite bwa muntu.’
Ubundi se iri koranabuhanga ni gati ki? Rikora rite?
Imikorere yaryo…
Bisanzwe bizwi ko uretse impanga nyazo, muri muntu asa ukwe, kwa wenyine.
N’ubwo hari abo usanga benda gusa, ariko burya baba batandukanye.
Ikindi ni uko n’impanga burya nazo iyo uzitegereje ukoresheje ikoranabuhanga usanga hari aho zidasa rwose!
Biratangaje ariko nibyo.
Icyakora hari ibintu abantu aho bava bakagera bahuriraho.
Ibyo ni amaso, amazurum umunwa, amatwi , akananwa n’ibindi biranga abantu .
Uretse amaso n’imisatsi Abirabura badahuza n’Abera( mu Burayi n’Amerika, Leta zunze ubumwe, Australia na Afurika y’Epfo) cyangwa ab’Umuhondo (Aziya) ahandi usanga hasigaye usanga hari ibyo bahuje.
Hejuru y’ibi hiyongeraho ko umuntu umwe ashobora kugira izuru rirerire, undi akagira izuru rigufi, undi akagira izuru rubundaraye cyangwa se ryigondoye.
Hari abagira amaso manini, amaso mato, amaso aringaniye, hari n’abareba imirari kandi nayo iratandukana.
Muri rusange rero hari ibyo abantu bahuriraho, ariko hari na byinshi batandukaniraho.
Ibyo batandukaniraho nibyo ririya koranabuhanga ryaje gucungira hafi kugira ngo umugizi wa nabi atazakora amahano, akihisha mu ruvunge rw’abantu, Polisi ikamubura.
Uburyo bwo gutahura isura ya runaka rero bisaba mbere na mbere kubika isura ye.
Polisi zo hirya no hino ku isi zifite uburyo zibika amasura y’abaturage kugira ngo umunsi bazaba bari gushakira Gatabazi( ni urugero) batazamubura.
Bikorwa uburyo bita ‘Face print.’
Ibyuma bikora nk’ijisho bita cameras bifata amafoto y’abantu bikayabika. Iyo Polisi cyangwa urundi rwego rw’ubugenzacyaha bushaka gufata runaka, cameras ziri hirya no hino mu mijyi zifata amasura y’abantu zikayohorereza mudasobwa nayo igafata ayo mafoto ikayashungura ikoresheje ikoranabuhanga bita Artificial Intelligence.
Mu gushungura cyangwa gusesengura ifoto ya runaka, ya mudasobwa igera aho igahuza ibimenyetso biranga isura y’uwo yafashe ako kanya n’uwo isanzwe ifite hanyuma hagapimwa urugero rw’uko ayo mafoto ahuza ibirango.
Ni imibare yibanda ku bipimo bitandukanye bifatwa bahereye ku gice kimwe ujya ku kindi.
Tuvuge wenda intera iri hagati y’amaso yawe yombi, uburebure bw’izuru, indeshyo y’isura yawe, ingano y’amaso yawe ndetse n’ibindi bipimo byinshi utabara ngo urangize.
Nyuma iyo ibyo bipimo byose bimaze gufatwa bihurizwa hamwe hagakorwamo umwirondoro wihariye werekana ko runaka adasa n’undi.
Niwo bita Face print.
Ku kijyanye nuko isura ishobora gusaza cyangwa igahinduka bitewe n’izindi mpamvu, mu rwego rwo kwirinda ko runaka yagomeza kwidegembya ngo ni uko isura ye yashaje, camera zifata umusaya hanyuma ikoherereza rya koranabuhanga twavuze haruguru, rikareba niba uwo musaya atari uwa runaka.
Hari ibindi bipimo byinshi bisesengurwa bigahurizwa hamwe, hanyuma hakemezwa ko runaka ari we ushikishwa cyangwa ko atari we.
Bigenda bite iyo abantu ari impanga?
Mu bigenderwaho bapima ko runaka ari runaka, usanga akenshi impanga zibihuza.
Ku mpanga hapimwa n’uruhu hashingiwe no ku twenge hu. Nk’uko ijambo ribyumvikanisha, utwenge hu ni utwenge tuba ku ruhu turufasha guhumeka kandi tukaba umuyoboro usohora ibyuya biva mu maraso iyo ari kwihuta.
Abantu rero ntibaduhuza!
Biragoye cyane ko abantu bahuza isura ngo bahuze n’imiterere y’uruhu rwabo icyarimwe.
Iyo hamaze kuboneka uwo mwirondoro wawe wihariye urabikwa hanyuma indi nshuro iyo koko bashaka kwemeza ko iyo sura ari iyawe koko, isura yawe irongera igafatwa na “camera” hakabaho na none isesengura ry’isura yawe nyuma rigasanishwa na ya sura yabitswe mbere cyangwa yandikishijwe mu yandi magambo ubundi byahura bikemezwa koko ko iyo sura ariyo ya nyayo.
Ibyo byose bikorwa na porogaramu za mudasobwa zabugenewe kandi bigakorwa mugihe gito cyane.
Iri koranabuhanga bivugwa ko ryizewe hafi ijana ku ijana. Rivugwaho kutibeshya.
Ni ikoranabuhanga abakora mu nzego z’umutekano bavuga ko rifite akamaro ariko hari n’abavuga ko ribuza abantu amahwemo, bakaba ho bumva ko bahora bacungirwa hafi.
Umunyamakuru witwa Elle Reeve wakoreye CNN na Vice News yigeze gukora ikiganiro kirambuye kivuga uko u Bushinwa bubika amasura y’ababutuye.
Ni cyo gihugu gituwe n’abaturage benshi ku isi kandi nicyo gifite ububiko bunini bw’amasura y’ababutuye.
Abaganiriye na Reeve bavuze ko kuba Leta ibika amasura yabo ubwabyo nta cyo bitwaye. Ndetse ngo ni ngombwa mu gihugu nka kiriya gifite iterambere ryihuta kandi gituwe n’abantu benshi kurusha ibindi ku isi.
Polisi y’u Bushinwa ishaka ko ntawe uzakora icyaha ngo agende buheri heri, imubure burundu.
Abamagana imikorere y’iri koranabuhanga bavuga ko rivogera ubuzima bwite bw’abantu.
Bibaza niba bta bantu bashobora gukoresha amasura yabo batabibamenyesheje hanyuma ba nyirayo bakaba ari bo babiryozwa.
Iyi ni inyandiko ya Rafiki Gentil, umusomyi wa Taarifa.