Gen Mahamat Idriss Déby Itno uyoboye Tchad muri iki gihe ari i Kigali. Yahageze ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu, taliki 18, Werurwe, 2022. Yakiriwe na Perezida Kagame mu Biro bye bagirana ibiganiro.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.
Mahamat ibn Idriss Déby Itno ni umuhungu wa nyakwigendera Idriss Deby Itno, bivugwa ko yishwe n’amasasu ubwo yari yagiye gutera akanyabugabo abasirikare be barwanyaga abateraga Tchad mu Majyaruguru yayo.
Mahamat Ibn Idriss Deby yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Se wapfuye mu mwaka wa 2021 muri Mata.
Ubu niwe uyoboye Inama ya gisirikare iyoboye Tchad by’agateganyo.
Mbere y’uko Se apfa, Mahamat Idriss Deby yahoze ayoboye ingabo za Tchad zarwanaga n’abarwanyi baturukaga muri Mali.
Se yari inshuti y’u Rwanda kuko yaje no mu muhango wo kurahira wa Perezida Kagame ubwo aheruka gutorerwa gukomeza kuyobora Abanyarwanda.