FARDC Yasubiranyemo Na Wazalendo Bararasana

Kubera impamvu zitaramenyekana, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Goma habereye imirwano hagati y’ingabo za DRC  n’urubyiruko rugize ikiswe Wazalendo. Abatuye uyu mujyi bavuga ko babanje kugira impungenge ko M23 yawinjiyemo ariko baza gusanga atari yo.

Umwe mu baturage wo mu gace ka Katoyi yabwiye itangazamakuru ko baraye bazinze utwangushye ngo nibikomeza baze guhungira mu Rwanda .

Abatuye ahitwa Birere bavuga ko nta handi bari buhungire hatari mu Rwanda kuko n’ubwo hari ibibazo hagati y’igihugu cyabo narwo, nta yandi mahitamo bari bafite atari uguhungira i Gisenyi.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bashoboye kuganira n’abatuye Goma, bavuga ko habaye imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, n’itsinda ry’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta rizwi nka Wazalendo ariko ko bari bafite ubwoba bwinshi.

- Advertisement -

Sibo babonye bucya bakaza kumenya ko ari imirwano hagati ya Wazalendo n’ingabo za DRC.

Umwe muri bo ati: “Mu ijoro ubwoba bwari bwinshi tuzi ngo M23 yinjiye muri Goma, gusa twamenye ko ari Wazalendo barwanye na FARDC.”

Imbunda nini n’imbunda nto zasimburanwaga mu kumvikanisha amasasu.

Sosiyete Sivile muri Komine ya Kalisimbi yo mu Mujyi wa Goma ivuga ko hataramenyekana ibyangijwe cyangwa abaguye muri iyo mirwano.

Basaba Leta guhagurukira umutekano muke uterwa naba Wazalendo.

Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume- Ndjike Kaiko we avuga ko nta byacitse yagombye kuba mu baturage.

Yagize ati: “ Ingabo zacu ziri gukurikiranira hafi ibiri kuba, ntacyo gutinya gihari.”

Lt Col Guillaume- Ndjike Kaiko

Gusa mu bihe bitandukanye inyeshyamba za M23 zavuze ko zidashaka gufata Goma kuko ntacyo byamara ahubwo ko Kinshasa yagombye kwemera kuganira nazo.

Amakuru ataremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye, avuga ko ingabo za DRC zitererana ku rugamba abarwanyi ba Wazalendo.

Ngo aba Wazalendo bajya imbere ku rugamba, abasirikare ba DRC bagasigara inyuma hanyuma aba Wazalendo bakaba ari bo batakariza abantu benshi ku rugamba.

Ibi rero ngo biri mu birakaza aba barwanyi basanzwe barifatanyije na FDLR.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version