Sena Yemeje Ishingiro Ry’Umushinga W’Itegeko Rishya Ry’Amatora

Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Mbere taliki 27, Ugushyingo, 2023  yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora.

Iri tegeko ngenga rigenga amatora ryahinduwe kugira ngo amatora azashobore gukorwa mu buryo buhuje n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 75 iteganya ko amatora y’Abadepite akorerwa umunsi umwe n’aya Perezida wa Repubulika.

Ubwo Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa yatangazaga iby’uyu mushinga yavuze ko guhuza aya matora bizafasha mu kwirinda gutagaguza amafaranga yari asanzwe akoreshwa muri buri matora, yakorwaga ukwayo.

Icyo gihe hari nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa Komisiyo y’amatora asimbuye Prof Kalisa Mbanda watabarutse kubera uburwayi.

- Advertisement -

Yarahiriye mu Rukiko rw’ikirenga.

Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko inzego zibifitiye ububasha nizibyemeza, bizafasha u Rwanda kuzigama Miliyari Frw 7 kandi n’umwanya wo gutegura no gutora nyirizina ukazakoreshwa neza.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki 30, Mutarama, 2023 iyobowe na Perezida Paul Kagame niyo yashyize Oda Gasinzigwa muri izi nshingano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version