Umuzigo Wa Mbere Wa Toni 22.4 Z’Avoka Nyarwanda Wageze Mu Buholandi

Avoka 124,000 zingana na toni 22.4 zageze ku cyambu cya Rotterdam zizanywe n’ikigo SoukFarms gitunganya izi mbuto. Ku cyambu za Rotterdam zakiriwe n’ikigo Best Fresh Group, iki kikaba ikigo cy’Abaholandi cyakira kandi kigakwiza mu Burayi imbuto cyangwa imboga zifutse, zimeze neza.

Ubwo zageraga ku cyambu cya Rotterdam, zakiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Nyakubahwa Olivier Nduhungirehe.

Taliki 25, Ugushyingo, 2023 nibwo zahagurutse mu Rwanda, zigana mu Buholandi, icyo gihe hari Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda witwa Joan JJ Wiegman.

Uhagarariye Ubuholandi mu Rwanda

Izi toni z’Avoka zageze mu Buholandi zinyuze iy’amazi mu Nyanja.

- Advertisement -

Mu migambi ya Leta y’u Rwanda harimo kongera umusaruro wa avoka, ukazagera kuri toni zizaba zifite agaciro kabarirwa muri miliyari $1 biterenze umwaka wa 2024.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwacuruje hanze toni miliyoni 3.2 z’avoka ariko mu mwaka wa 2026 rwiteze kuzacuruza toni miliyoni 16.

Ikigo cy’ubwikorezi mpuzamahanga kitwa Maersk nicyo gifasha mu kuvana ibicuruzwa i Kigali kikabigeza i Mombasa muri Kenya.

Guverinoma y’u Rwanda ifitanye n’iy’Ubuholandi ubufatanye bwo guteza imbere ubuhinzi bwa Avoka wiswe  HortInvest.

Zari zimaze iminsi mu nyanja zigana mu Burayi

Imibare itangwa na NAEB ivuga ko ubucuruzi bwa avoka bwunguye u Rwanda cyane kubera ko mu mwaka wa 2021 avoka zarwinjirije miliyoni $1.6 n’aho mu mwaka wa 2022 rwinjiza miliyoni $4.5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version