FARDC Yemeje Ko Yiteguye Gufatanya n’Ibihugu Birimo U Rwanda ‘Mu Bitero Simusiga’ Ku Nyeshyamba

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zemeje ko ziteguye gukorana n’ibihugu by’akarere mu kurangiza burundu ibibazo by’umutekano biterwa ahanini n’imitwe yitwaje intwaro, yaba ikomoka imbere mu gihugu cyangwa mu bihugu by’akarere.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 30 Werurwe ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Kasonga Cibangu Leon-Richard, rivuga ko FARDC yishimiye ubufatanye mu bya gisirikare n’ibihugu byo mu karere, no guhuza imbaraga mu bijyanye n’ubutasi.

Ni ibikorwa byose ngo “bigamije kurwanya mu buryo bufatika no kurandura burundu imitwe yose yitwaje intwaro, by’umwihariko umutwe w’iterabwoba wa ADF/MTM, FDLR, FNL n’indi mitwe yose yitwaje intwaro yo hanze cyangwa yo mu gihugu imbere ihungabanya amahoro mu karere.”

Ni ibikorwa ngo byatuma harushaho kuba iterambere ry’akarere mu bijyanye n’ubukungu, kandi bikaba mu buryo butekanye.

- Advertisement -

Maj Gen Kasonga yakameje ati “Ni ngombwa gushimangira ko ubufatanye busanzweho hagati ya FARDC n’Ingabo z’u Rwanda, hagati ya FARDC n’Ingabo za Uganda na Angola na Repubulika ya Centrafrique, buzagera no ku bindi bihugu by’abaturanyi mu gihe kiri imbere, hagamijwe kurandura burundu iki kibazo kubera ko igisubizo cy’iki  kibazo kigomba kigomba kuba ari icy’akarere ko hafi aha, akarere kagutse no ku rwego mpuzamahanga.”

Yanavuze ko muriri Nzeri 2019 i Goma habereye inama yahuje FARDC, Ingabo z’u Rwanda, u Burundi, Uganda na Tanzania, hari Monusco, Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM) n”Inama Mpuzamahanhga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, CIRGL. Ni inama yashimangiye ko hakenewe guhuriza hamwe mu bijyanye n’ubutasi kugira ngo birusheho gukurikirana ibibazo bijyanye n’iterabwoba mu karere.

Yakomeje ati “Nimuri urwo rwego habayeho icyifuzo cya SADC, AFRICOM, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye mu gushishikariza FARDC muri icyo cyerekezo gishya hagamijwe kugaba ibitero simusiga bigamije kurandura ibibazo by’iterabwoba mu karere.”

Ubu bushake bugaragajwe nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura aheruka mu ruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haganirwa ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ihuriweho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Iyo nama yabereye i Kinshasa ku wa 15-19 Werurwe 2021, ikurikiye iyabereye i Kigali ku wa 12 – 14 Gashyantare 2021.

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko intumwa ziyobowe na Gen Kazura zagiranye ibiganiro n’uruhande rwa RDC ruyobowe na François Beya, umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano.

Ikinyamakuru Actualité.Cd cyatangaje ko ibihugu byombi birimo gutegura gahunda yo kugaba ibitero bihuriweho ku mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ikorera ku butaka bwa RDC kuva mu 1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version