Faustin-Archange Touadéra yongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique

Bwana Faustin-Archange Touadéra yongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique ku majwi  54%. Atsinze amatora mu gihe igihugu cye kimaze iminsi mu bibazo bya Politiki, aho hari abarwanyi bifuzaga ko amatora asubikwa ariko amahanga aratabara.

Mu mahanga yatabaye harimo n’u Rwanda rwoherejeyo ingabo kugira ngo zirinde ko abarwanyi ba François Bozizé baburizamo imyiteguro n’imikorerwe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko nta mpamvu y’uko amatora yakorwa mu kiciro cya kabiri kuko Touadera yayatsinze bidasubirwaho.

Abandi bari bahanganye nawe ni Anicet George Pologuele watsinze kuri 21% naho Martin Ziguele we agira 7%.

- Advertisement -

Abantu 16 nibo bari biyamamaje kugira ngo bahangane na Touadera, muribo harimo abagore batatu.

Ese amahoro arambye aragaruka nyuma y’itorwa rye?

Ibi byose bizaterwa n’ikizakurikira aya matora. Perezida Faustin-Archange Touadéra aherutse kuvuga ko azakora uko ashoboye akagirana n’abandi banyapolitiki ibiganiro bigamije guhuza  umurongo wubaka igihugu.

Abashinjacyaha bo muri  Centrafrique bavuga ko bagiye gutangiza iperereza ku byaha  Bozizé avugwaho birimo no gushaka guhirika ubutegetsi.

Perezida Faustin-Archange Touadéra aherutse kubwira itangazamakuru ko yirinze gufunga Bozizé kuko kumufunga byashoboraga gushyira igihugu mu kaga.

Iyo urebye Akarere Centrafrique iherereyemo usanga iramutse igize ibyago byo kutagira amahoro arambye nyuma y’aya matora byaba intandaro y’imidugararo yagera mu karere kose iherereyemo ndetse bikajegeza n’Afurika yose.

Kuba ari igihugu kiri hagati y’ibihugu nka Chad, Cameroun, Sudani y’Epfo, Sudani, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Congo Brazaville, bivuze ko iramutse idatekanye byateza ikibazo kirusha igisanzwe kiri muri kariya gace.

Agace kiriya gihugu giherereyemo gasanzwe karimo amahoro agerwa ku mashyi!

Iyo urebye ibibera muri Mali, Nigeria, muri Sudani y’Epfo, usanga agace kiriya gihugu giherereyemo kadafite amahoro arambye.

Biriya bihugu byose cyangwa se hafi ya byose bisanzwemo amakimbirane ya Politiki igendera ku moko, amadini n’uturere.

Muri Centrafrique amakimbirane ashingiye ku moko, amadini na Politiki yatangiye yo mu mwaka wa 2012.

Mu mwaka wa 2012 nibwo havutse imitwe y’abatavuga rumwe na Leta bishyize hamwe bakora icyo bise Seleka.

Seleka yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse iza no kwigarurira igice kinini cya kiriya gihugu.

N’ubwo ihuriro Seleka ryatangiye rifite isura ya Politiki ryaje kugira indi sura y’idini kuko ryari ryiganjemo Abayisilamu.

Bidatinze(muri 2014) havutse umutwe witwa Anti-Balaka uza wiganjemo Abakirisitu.

Iyi mitwe yombi yahiganye bukware, abantu bicwa nabi, baratwikwa, baratemagurwa n’ubundi bwicanyi.

Amahanga yaratabaye agerageza gukomakoma kugira ngo inkota isubizwe mu rwubati kandi byatanze umusaruro mu rugero runaka.

Ikizere ni uko muri iki gihe amahanga asa n’afite ubushake bwo kurinda ko agahenge abaturage bari bamaze kugeraho kasubira inyuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version