FDLR Iravugwa Mu Barinda Tshisekedi

Umugabo wigeze kuyobora Komosiyo y’Amatora muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Corneille Nanga yavuze ko afite amakuru avuga ko hari abarwanyi ba FDLR bashyizwe mu mutwe w’abarinda Perezida Félix Tshisekedi.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya yavuze ko ibyo Nanga yatangaje ari ibinyoma kandi bishobora kuzamukoraho.

Corneille Nanga avuga ko hari abarwanyi ba FDLR bari mu barinda Perezida kandi ngo bakorera i Kinshasa n’i Lubumbashi.

Patrick Muyaya yasubije ko ibyo Nanga avuga bidakwiye guhabwa agaciro.

- Advertisement -

Yavuze ko ariya magambo ari ‘rutwitsi’ kandi ko ibyo avuga bidashoboka kubera ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashobora gushyira mu mutwe urinda Perezida abantu bashinjwa gukora Jenoside.

Muyaya avuga ko bishoboka cyane ko Nanga azajyanwa imbere y’ubutabera kubera ariya magambo.

Corneille Nanga yabaye Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora muri DRC guhera mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2021.

Corneille Nanga

Muri Gashyantare, 2023 Corneille Nanga yatangaje ko ateganya kuziyamamariza kuyobora DRC mu matora azaba mu Ukuboza, 2023.

Aherutse no gushinga ishyaka rye yise Action pour la Dignité du Congo et de son Peuple (ADCP).

Inshuro nyinshi u Rwanda rwabwiye amahanga ko FDLR ikorana n’ingabo za DRC mu buryo butaziguye.

Kuba bivuzwe n’uwahoze ayobora urwego nka Komisiyo y’igihugu y’amatora ni indi ngingo yerekana ukuri cy’ibyo u Rwanda ruhora rubwira amahanga.

Muyaya ati: ” Ibyo Nanga yavuze bishobora kumukoraho.”
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version