Umukinnyi W’u Rwanda Yatorotse

Umwe mu bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ya Handball witwa Fred Nshimyumuremyi wari witabiriye imikino y’igikombe cy’isi cy’umukino mu batarengeje imyaka 19 yatorokeye i Zagreb muri Croatia aho byaberaga.

Bagenzi bagiye kurira indege ngo bagaruke i Kigali baramubura!

Baraye bageze i Kigali mu ijoro ryakeye.

Umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda niwe watangaje ko uriya mukinnyi yatorotse.

- Advertisement -

Nshimyumuremyi yari asanzwe akinira Police HC mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona ya Handball mu Rwanda.

U Rwanda rwarangije ruri ku mwanya wa 27 mu bihugu 32 byakinnye iri rushanwa ryabereye muri Croatia tariki 2-13 Kanama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version