Kwangiza Ibidukikije, Amakimbirane Mu Ngo…Ibyaha Biboneka Muri Kayonza

Abaturage b’Akarere ka Kayonza babwiye Urwego rw’ubugenzacyaha ko uretse abangiza ibidukikije, hari n’ibindi byaha bibugarije.

Muri byo harimo amakimbirane mu ngo, guhohotera abana, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi.

Ku byerekeye ibyaha byangiza ibidukikije, abaturage bavuga ko ibihiganje ari ibijyanye no gucukura nabi amabuye y’agaciro kandi bigakorwa n’abatabifitiye uburenganzira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kayonza witwa Jean Damascène Harerimana yabwiye abaturage bari bahuriye kuri kimwe mu bibuga biri mu Murenge wa Kabare ko bakwiye kubungabunga ibidukikije kubera ko ari byo ngobyi ihetse ubuzima bwose.

Jean Damascéne Harerimana

Harerimana yibukije abatuye Kabare ko Akarere ka Kayonza kari mu turere dufite amabuye y’agaciro acukurwa henshi bityo ko kuyacukura bidakwiye gukorwa mu kajagari.

Ab’i Kayonza babwiwe ibi nyuma y’uko mu Karere ka Gatsibo ho havugwa itsinda ryitwa ‘Imparata’ ryangije umuyoboro w’amazi ufite agaciro kagera kuri Miliyari Frw 1 bituma hari imirenge myinshi ibura amazi.

Abo bantu bangije uwo muyoboro binyuze mu kwitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro kandi nta burenganzira babifitiye.

Ubu bari gushakishwa ngo babihanirwe.

Muri Kayonza basabwe kandi kwirinda n’ibindi byaha birimo amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba witwa Hubert Rutaro yabwiye abaturage ko iyo ibidukikije byangijwe, ingaruka zabyo zaguka zikagera no ku bandi batabigizemo uruhare.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba Hubert Rutaro

Ibyo avuga bihuje n’ibyo abashakashatsi bamaze iminsi bavuga by’uko ibyuka byo mu nganda z’ibihugu bikize byangije ikirere cyose abatuye isi bakeneye bituma ingaruka zirimo inkubi zikomeye, inkongi karahabutaka …zigera no ku bihugu bitagira inganda nyinshi.

Rutaro avuga ko iyo abantu babungabunze ibidukikije aho batuye baba barinze inyoko muntu yose ibibi byari bizaturuke ku kwangirika kw’ibidukikije muri rusange.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora ubukangurambaga ku baturage bo mu Turere dutandukanye mu rwego rwo kubafasha kumenya ibyaha n’amategeko abihana bityo hakabaho kubyirinda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora ubukangurambaga ku baturage bo mu Turere dutandukanye

Muri ibi bikorwa, abatuye aho byabereye bahabwa umwanya wo gutanga ibibazo, ibigenewe RIB ikabikemura ibitari mu nshingano zayo ikabigeza ku bo bishinzwe.

Iki gikorwa kirakomereza mu Murenge wa Murundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version