FDLR Iri Kwimurira Ibirindiro Mu Burundi

Imibare igenekereje ivuga ko aba barwanyi ari 10,000.

Isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda ryateye benshi icyizere cy’amahoro, gusa hari abandi ryakuye umutima barimo n’abo muri FDLR.

Ingingo ikomeye iyakubiyemo y’uko uyu mutwe ugomba kurangizwa bya burundu, yatumye abawugize bakuka umutima batangira gushaka aho bahungira kandi ahaboroheye ni mu Burundi.

Ikinyamakuru Kivu Today cyatangarijwe na bamwe mu batuye mu bice FDLR inugwanugwamo ko abarwanyi bayo batangiye kwambuka bagana mu Ntara z’Uburundi zituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ndetse umwe mu batanze amakuru asanzwe akorana bya hafi n’ingabo za DRC, akemeza ko abarwanyi ba FDLR bamaze kumva iby’ayo masezerano, batangiye kuzinga utwangushye.

- Kwmamaza -

Ati: “Ubu bari gushaka uko bahunga kandi nta handi bafite hatari mu Burundi ndetse hari abamaze kugera yo”.

Ntacyo Uburundi buratangaza kuri iyi ngingo, gusa abasesenguzi bavuga ko nibudakoma imbere abo barwanyi ahubwo bukabaha ubuturo, bizica umuti Washington yavugutiye aka Karere k’Ibiyaga bigari kandi byiza (nk’uko Trump aherutse kubivuga asetsa) ngo kabone ‘amahoro arambye’.

Ishyirwa mu bikorwa by’ibikubiye mu masezerano hagati ya Kigali na Kinshasa k’ubuhuza bwa Washington rihanzwe amaso na benshi.

Nirikunda nk’uko ryanditse, Amerika ya Trump izaba ikemuye ikibazo cyananiwe abamubanjirije n’abandi bategetsi ku isi, kikaba kimaze imyaka 30 cyarahitanye benshi.

Imibare igenekereje ivuga ko FDRL igizwe n’abarwanyi 10,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto