APR BBC Yabonye Tike Yo Kuzahangana Na REG BBC

APR BBC yitwaye neza muri uyu mukino.

Shampiyona ya Basketball mu Rwanda iri hafi kubona uyegukana hagati ya REG BBC na APR BBC nyuma y’uko iyi itsinze Patriots BBC mu mukino waraye ubahuje.

Yayitsinze ku manota 81-67 mu mukino wari uwa  gatanu wa kamarampaka kandi, nk’uko bisanzwe, uba ari umukino witabirwa na benshi kubera ko ayo makipe ari muyakomeye kurusha ayandi y’abagabo akina Basketball mu Rwanda.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wa gatanu wa ½ cyarangiye APR BBC ifite amanota 46 kuri 37 ya Patriots BBC.

Mu gace ka gatatu nabwo yakinnye irusha iyo byari bihanganye kandi ahanini ukabona koi yifitiye n’icyizere ko iri butware umukino.

- Kwmamaza -

Umwe mu bakinnyi bayo wakinnye bifatika ni Aliou Diarra wayitsindiye amanota menshi bituma itsinda.

Uruhande rwa Patrots BBC rwo wabonaga rusodoka kuko uko iminota yahitaga, ari ko iyi kipe yahoze itsinda kakahava yatakazaga umukino.

Byarangiye itsinzwe amanota 81-67, bityo APR BBC igera ku mukino wa nyuma ku ntsinzi eshatu kuri ebyiri, ikazahura na REG BBC yasezereye UGB BBC.

Ubu igisigaye ni uko aya makipe azakina imikino  igize ‘kamarampaka’(playoffs) ya 2025 mu irushanwa bita  “BetPawa Playoffs 2025”.

Gahunda yayo ivuga ko ikipe izatanga indi intsinzi enye izahita yegukana igikombe cya shampiyona 2025, iyo mikino ikazatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 2, Nyakanga, 2025.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto