FERWACY Irashaka Ko Umukino W’Igare Ushingira Ku Bushobozi Bw’Amakipe

Mu Karere ka Musanze haherutse kubera umwiherero w’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino w’amagare, FERWACY.

Umuyobozi waryo Murenzi Abdallah yabwiye Taarifa ko uriya mwiherero wari ugamije kwisuzuma, bakareba uko ibintu bihagaze, ahakenewe imbaraga zikahongerwa.

Avuga ko kimwe mu bindi bifuza kuzashyiramo imbaraga, ari ukuzamura urwego uyu mukino bihereye mu gufasha amakipe kwiyubakira ubushobozi.

Ati: “ Twaganiriye icyakorwa kugira ngo amakipe yongererwe amikoro, atera imbere yigurire amagare, ibikoresho n’ibindi”.

- Advertisement -

Avuga ko bazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’uyu mukino hagamijwe kuganira uko bakomeza ubufatanye bugamije guteza imbere amakipe no kuzamura impano z’abakiri bato.

Ikindi ni ukuzamura n’ubumenyi bw’abakanishi  b’amagare n’abatoza.

Murenzi avuga ko baganiriye uko abakinnyi bo mu myaka no mu byiciro bitandukanye bakongerewa ubumenyi mu rwego rwo kwitegura amarushanwa yihariye azaba mu mezi ari imbere.

Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’amakipe, FERWACY yiyemeje gukora k’uburyo haboneka amagare y’abana bato, bagatangira kumenyera igare hakiri kare.

Mu Rwanda haba amakipe  11 y’umukino w’igare.

Muri yo ane ni ayo mu Ntara y’Uburasirazuba, atatu akaba ayo mu Burengerazuba, andi atatu akaba ayo mu Mujyi wa Kigali n’aho imwe ikaba iyo mu Mu Ntara y’Amajyepfo.

Murenzi avuga ko biganiriye uko amakipe yakubakirwa ubushobozi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version