U Rwanda Rurasaba Uburundi Kutagira Umunyarwanda Buhutaza

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda rutazirukana Umurundi uwo ari wese ahubwo ko rumuhumuriza rukamubwira ko afite kwishyira akizana, akaryama agasinzira. Icyakora asaba Uburundi kwirinda kuzagira Umunyarwanda buhutaza.

Abivuze nyuma y’uko Uburundi bwo bufunze umupaka wabwo n’u Rwanda, bugategeka Abanyarwanda bose bari ku butaka bwabwo gutaha.

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse yaraye ashimangiye ko nta Munyarwanda bakeneye ku butaka bw’iki gihugu nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.

Yagize ati: “Imipaka yose irafunzwe. Ntabwo dukeneye Abanyarwanda ku butaka bw’Uburundi, ndetse n’abari bahari twabafashe tubirukana ku butaka bw’u Burundi.”

- Advertisement -

Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma ivuga ko nta Murundi uzagirirwa nabi, ndetse ngo n’ushaka kuza mu Rwanda avuye mu Burundi ahawe ikaze.

Icyakora u Rwanda rwasabye Uburundi kudahutaza Abanyarwanda bubashushubikanya ngo batahe iwabo.

Mukuralinda yabwiye RBA ati: “ Uburundi bukore k’uburyo nta Munyarwanda uhohoterwa, ngo agirirwe nabi. Bumugeze ku mupaka atahe amahoro adahohotewe.”

Hagati aho mu Burundi, bisa n’aho hari Politiki yo gusubiza abanyamahanga iwabo.

Bikubiye mubyo Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse aherutse gutangaza ko ba Guverineri b’Intara zose bamuha raporo y’abanyamahanga batuye ku butaka bw’u Burundi.

Yavuze ko Abarundi bagomba gukurikirana bakamenya ‘umunyamahanga wese’ uri ku butaka bw’Uburundi kugira ngo hatagira ubugendaho batazi ‘ihabari yiye’, ni ukuvuga amakuru ye.

Abo yashyize mu majwi mu buryo butaziguye ni Abamasayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version