FERWACY Yikomye Abategura Amasiganwa Y’Igare Batayimenyesheje

Ubuyobozi bwa Federasiyo nyarwanda y’umukino w’amagare, FERWACY, bwasabye abakora umukino w’amagare kwirinda gutegura amarushanwa batabanje kubumenyesha.

Perezida wa FERWACY Bwana Abdallah Murenzi yabwiye Taarifa ko impamvu yatumye batangaza ko biriya bitemewe, ari uko hari ubwo abantu bazinduka mu gitondo ugasanga bateguye irushanwa bari gutwara igare kandi nta muyobozi muri FERWACY ubizi.

Yatubwiye ko intego ya FERWACY ari ukwirinda ko abantu bakora impanuka cyangwa bakazikoresha abandi bakoresha umuhanda.

Ati: “ Ni byiza ko abantu bakora siporo ndetse n’iryo siganwa ntiribujijwe mu by’ukuri ahubwo icyo FERWACY ishaka ni uko batwegera tukungurana ibitekerezo by’uko bigomba kugenda kugira ngo na Polisi ibabe hafi ibashakire umuhanda n’umutekano.”

- Advertisement -
Abdallah Murenzi

Murenzi yatubwiye ko hari ubwo bajya kumva bakumva abayobozi muri Polisi, ishami ry’umutekano wo mu muhanda, barabahamagaye bababaza iby’itsinda ry’abasiganwa ku igare baciye ahantu runaka.

Avuga ko hari ubwo bajya kureba bagasanga abo bantu ntawe bamenyesheje.

Mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo gukora ibintu mu buryo budateguwe, Abdallah Murenzi avuga ko ririya tangazo rigamije gukumira iyo mikorere ijagaraye.

Si isiganwa gusa, ahubwo ngo n’ibikorwa byose by’umukino w’amagare cyangwa ibifitanye isano nawo, bigomba kubanza kumenyeshwa FERWACY.

Itangazo rya FERWACY rivuga ko ariya mabwiriza iyi Federasiyo yasohoye ashingiye ku itegeko No 032/2017 rigena imitunganyirize ya siporo, imikino n’imyidagaduro mu Rwanda.

Itangazo rya FERWACY
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version