Perezida Kagame Yongeye Yuzukuruje

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yasohoye ifoto y’undi mwuzukuru we wibarutswe n’umukobwa we Ange Kagame n’umukwe we Bertrand Ndengeyingoma.

Ifoto Perezida yatangaje ashimira umukobwa we n’uwo bashakanye ko bibarutse undi mwuzukuru we

Perezida Kagame yashimiye uriya muryango ko wungutse undi mujyambere.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagabo, Ange Ingabire Kagame yashimiye umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ko ari umubyeyi mwiza wita ku mfura yabo no ku muryango we wose.

Ni ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

- Advertisement -

Buherekeje ifoto iriho umugabo we ateruye umukobwa wabo, bombi basetse, bishimye.

Aha yakinaga n’umwuzukuru we wa mbere

Mu Kinyarwanda bwagiraga buti: “ Umunsi mwiza wahariwe aba papa mukunzi, Natekerezaga ko nta gukunda birenze uko byahoze, ariko Imana yaduhaye umugisha uba Papa w’umukobwa wacu w’igitego. Turagukunda cyane.”

Ange Ingabire Kagame yambikanye impeta na Bertrand Ndengeyingoma muri Nyakanga, 2019.

Icyo gihe ubutumwa yashyizwe kuri Twitter bushingiye ku gitabo cyo muri Bibiliya kitwa Indirimbo za Salomo mu gice cyacyo cya 3, umurongo wa 4 ahagira hati: “ Nabonye uwo Roho yanjye ikunda.”

Perezida Kagame afite abuzukuru babiri
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version