Barashinja REG Kwigabiza Amasambu Yabo

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushekeri hari abaturage batakamba basaba ko Ikigo cy’Ingufu, Rwanda Energy Group, kigabije amasambu yabo kiyubakamo ibikorwa remezo batabimenyeshejwe.

Babwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko abakozi ba kiriya kigo bibangirije imyaka yari iteye mu masambu yabo, bakahacisha ibyuma by’amashanyarazi kandi ntibabarirwe ngo bishyurwe ibyabo.

Umwe muri abo baturage yitwa Baaratsikimba.

Atuye mu Mudugudu wa Kinini, Akagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Bushekeri.

- Advertisement -

Avuga ko yabonye abantu bacukura mu butaka bwe, abajije ubuyobozi  bumubwira ko ntacyo bubiziho.

Ati “ Nabajije Mudugudu n’uw’Akagali bambwira ko ntacyo babiziho mbaza ushinzwe ubutaka mu Murenge ambwira ko nzandikira Akarere nkabamenyesha.”

Yabajije n’uyobora REG mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke amubwira ko ari bumuhamagare amaso ahera mu kirere.

Mu Murenge wa Bushekeri niho abashinja REG kubangiriza imitungo batuye

Undi muturage yitwa Mukamukungu Pascasie nawe avuga ko yabonye baza bashinga amapoto mu butaka bwabo nta nama bagishijwe.

Yunzemo ko bagiye kubona babona abantu baraje batangiye gutemagura imyaka bari barahinze kandi yarikuze.

Ati “Ntabwo batubariye ibyacu, turifuza ko baha agaciro ubutaka bwacu n’ibirimo bakatwishyura.”

Uwitwa Harindintwali asaba  ko bakurwa mu rujijo bakamenya niba bazishyurwa ibyabo byangijwe.

Ati “Twabyakiriye nabi, bagombaga kutubwira tukamenya aho bazatwara, turifuza ko batubarira ubutaka n’ibyangijwe bakabyishyura.”

Ubuyobozi bwa REG ngo bwababwiye ko habayeho kwimura ahagomba kunyuzwa uyu muyoboro, ko ikibazo kiri gukurikiranwa.

Ngo abafite ibyabo byangiritse bagomba kubarirwa bakishyurwa.

Mukankiko Bernice umukozi wa REG mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke ushinzwe ibikorwa byo gutanga ingurane yahaniye UMUSEKE ko ibyo abaturage bavuga ari byo, ahubwo avuga ko  babyumvikanye.

Ati: “Ntabwo twabikoze tutumvikanye n’abaturage.  Hari ababashije kuvugana nabo hari n’ababariwe, ikibazo cyagaragaye hari aho bagiye baza gushyira amapoto hakaba aho bagira deviation, barakigaragaje nanjye barakimpa mbyohereza i Kigali ntegereje ko baduha umwanzuro.”

Avuga ko  muntu witangira Leta ahubwo ‘niyo ifasha abantu bayo’ ikabagezaho amashanyarazi.

Mukankiko avuga ko ab’i Kigali bamubwiye ko bazohereza indi kipe ikareba aho bagiye bakora ‘deviation’ noneho bakabarirwa.

Itegeko N° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu ngingo yaryo ya 32 ivuga ko mu gihe nyir’ubutaka cyangwa nyir’ibikorwa byabukoreweho yemeye agaciro kagenwe n’abagenagaciro ashyira umukono cyangwa igikumwe ku nyandiko zabugenewe z’indishyi ikwiye yemejwe.

Icyakora bisa n’aho hari benshi batazi cyangwa se birengagiza nkana iri tegeko bakangiza imitungo y’abaturage, abaturage bagahora mu nzira bajya kubaza iby’umutungo wabo wangijwe ku maherere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version