Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FERWAFA Yatangije Iperereza Ku Ihohoterwa Ryakorewe Umusifuzi Mukansanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

FERWAFA Yatangije Iperereza Ku Ihohoterwa Ryakorewe Umusifuzi Mukansanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2023 1:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’amagambo akomeretsa yakorewe umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi witwa Rhadia Salma Mukansanga mu mpera z’icyumweru cyarangiye Taliki 22, Mutarama, 2023, FERWAFA yatangije iperereza kuri iki kibazo.

Byabaye nyuma y’umukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United ukarangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Ntibyashimishije abafana ba Kiyovu Sports kuko bamwe muri bavuze amagambo y’urukozasoni kuri Salma Mukansanga.

Hari n’abashatse kumukubita.

Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye BBC ko bakiriye raporo y’abayobozi b’umukino, ikaba raporo yavugaga ku byahabereye .

Iyo raporo bayishyikirije Komite ishinzwe imyitwarire ngo ibikoreho iperereza.

Karangwa ati: “Raporo ivuga ko umusifuzi yibasiwe abwirwa amagambo yo kumutuka na bamwe mu bafana ba Kiyovu, harimo no kumwibasira ku buryo bw’umubiri kuko bamwe bashatse kumukubita bakabuzwa n’abashinzwe umutekano.”

Hasanzwe hariho ibihano bihabwa ikipe izira abafana bayo b’imyitwarire idahwitse.

Biterwa n’uko biba bigoye guhana umufana utazi neza uwo ari we.

Kimwe muri byo ni uko hamezwa umukirno runaka iyo kipe izakina ariko nta mufana uhari.

Hari abafana ba Kiyovu bise Mukansanga Salma indaya, n’andi magambo mabi.

Mukansanga, ni umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi uheruka kwandika amateka yo kuba mu itsinda rya mbere ry’abagore basifuye igikombe cy’isi cy’abagabo.

Hagati aho Komite ishinzwe imyitwarire iracyakora iperereza kuri raporo yashyikirijwe.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda ikaba inganya amanota 30 na AS Kigali ya mbere.

Gasogi United ni iya kane n’amanota 28.

TAGGED:featuredFERWAFAKiyovuMukansangaUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Islamic State Yigambye Igitero Muri DRC Cyahitanye Abantu 23
Next Article U Rwanda Rukomeje Kwiyama DRC Irushotora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?