Fidel Gakire Ufungiye Mageragere ‘Akurikiranyweho’ Impapuro Mpimbano

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, Senior Superintendent of Prisons( SSP) Perry Gakwaya Uwera yabwiye Taarifa ko umugabo witwa Fidel Gakire Uzabakiriho wigeze kuba umunyamakuru wa Ishema muri iki gihe afungiye mu Rwanda mu igororero( gereza yak era)  rya Kigali riri i Mageragere muri Nyarugenge.

SSP Perry Gakwaya Uwera avuga ko Fidel Gakire Uzabakiriho akurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko.

Yafunzwe taliki 24, Ugushyingo, 2022,, ubu akaba akiri  imbere y’ubutabera nk’uko SSP Perry Uwera Gakwaya yabitangarije Taarifa.

Uyu muvugizi wa RCS avuga ko Gakire asurwa nk’abandi bafungwa bose kuko nta mugororwa utemerewe gusurwa.

- Advertisement -
SSP Perry Gakwaya Uwera

Fidel Gakire Uzabakiriho yavuye mu Rwanda mu myaka yashize ajya kuba i New York muri Amerika.

Nyuma yaje kwerekana ko ari umwe mu bishyize hamwe na Padiri Thomas Nahimana uvuga ko arwanya Leta y’u Rwanda.

Nahimana yigeze gutangaza ko ashinze Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version