Ngororero: Hadutse Indwara Iterwa No Kubura ‘Urukundo Rwa Kibyeyi’

Mu Karere ka Ngororero haravugwa indwara abantu bahimbye Tetema ikaba yibanda ku bakobwa. Iravugwa mu kigo cy’amashuri kitwa College Amizero Ramba.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko iyi ndwara imaze iminsi mike igaragaraye mu kigo kandi ngo yafashe abakobwa batandatu, babiri barakira abandi babiri boherezwa iwabo, ubwo abandi babiri baracyarwaye .

Ibi nibyo umuyobozi w’iri shuri witwa Napoléon Bigirango yabwiye bagenzi bacu bo k’UMUSEKE.

Yagize ati: “ Ni indwara bakunze kwita Tetema.  Hashize iminsi itatu abana bayirwaye. Tukibibona twahise tubajyana ku kigo nderabuzima duturanye, bari batandatu(6) babiri(2) barakize ariko abandi babiri(2) bo twabacyuye iwabo uyu munsi.”

- Kwmamaza -

Bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara ngo ni uko uwo yafashe atititira cyane ndetse ngo abo banyeshuri ntibabashaga kwandika kuko baba batitira, ibyo bagenzi babo bahimbye ‘gutetema.’

Ikindi kiyiranga ni uko uwo yafashe ananirwa guhumeka neza.

Umuyobozi wa kiriya kigo yavuze ko babajije abaganga bababwira ko ari indwara ‘ijyanye n’imitekerereze’ ndetse bakabagira inama yo ‘guha imbuto nyinshi’ abo bana.

Abo bakobwa babiri boherejwe iwabo,  biteguraga gukora ibizamini birangiza igihembwe cya mbere.

Icyakora ngo niboroherwa vuba, bazagaruka bakore ibizamini ariko ngo nibikomeza kwanga bazahabwa ibizamini byihariye.

Tetema ikunze kugaragara mu bigo bicumbikira abanyeshuri cyane cyane mu bakobwa.

Ni indwara iterwa no kubura urukundo rwa kibyeyi …

Umwe mu bahanga mu buzima bwo mu mutwe witwa Angélique Mukanyonga yabwiye bagenzi bacu ko iriya ndwara ishingiye ku ihungabana ry’amarangamutima ya muntu, bigaterwa no ‘ kubura urukundo rwa kibyeyi.’

Mukanyonga avuga ko yibasira abakobwa cyane kubera ko bakunze gukunda ba Se cyane bigatuma iyo bageze mu gihe cyo gukundana n’abahungu, bahungabanywa n’ibintu bitari byiza ‘baba barabonye kuri ba Se.’

Yagize ati:“Tetema iterwa no kubura urukundo rw’ababyeyi cyane cyane Papa kubera ko abakobwa bakunda ba Papa, iyo umwana ageze rero mu gihe cyo kuba yakundana n’umuhungu aterwa ikibazo nibyo yabonye kuri Se bitari byiza. Bimutera ubwoba bwo gukundana noneho akagira ikibazo mu mitekerereze.”

Avuga ko iyo umwana w’umukobwa adafite uwo aganiriza icyo kibazo, ngo amutege amatwi, bimuremerera bikamutera ibibazo bigera no mu ngingo zisanzwe z’umubiri ari naho gutitira ‘bizira.’

Iyo bigenze bityo, ni ngombwa ko uwo mukobwa ajyanwa kwa muganga akitabwaho n’abatanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.

Kuganirizwa no gufashwa kugorora imyakura ( abahanga babyita Hydrotherapie) nibwo bufasha uwagize kiriya kibazo ahabwa ku ikubitiro.

Iby’uko ahabwa imbuto nyinshi ngo azirye, byo ngo si umuti gusa ngo kurya imbuto byo  ntacyo bitwara uwo ari we wese.

Imbuto ni nziza ku muntu wese kandi zitera akanyamuneza

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Benjamine Mukunduhirwe  yabwiye Taarifa ko abana bagize kiriya kibazo ari abo mu Mujyi wa Kigali biga kuri ririya shuri kandi ngo boherejwe iwabo ubu bari kwitabwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version