FIFA Yahagaritse Kenya Na Zimbabwe Mu Mupira W’Amaguru

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku isi, FIFA, Gianni Infantino yatangaje ko amakipe y’ibihugu bya Kenya na Zimbabwe ahagaritswe kubera ko abayobozi ba Politiki muri ibi bihugu bivanze mu byerekeye umupira w’amaguru kandi bitemewe.

Gianni Infantino yavuze ko icyemezo urwego ayoboye rwafashe kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “ Byabaye ngombwa ko  duhagarika aya mashyirahamwe kubera ko abayobozi ba politiki muri ibi bihugu bivanze mu mupira w’amaguru.”

Ku rubuga rwa FIFA handitse ko  abayobozi b’aya mashyirahamwe bamaze no kwegura.

Abo ni Nick Mwendwa wa Federasiyo wa Kenya na  Felton Kamambo wa  Zimbabwe.

Izi Federasiyo zihagaritswe mu gihe mu mwaka utaha ( 2023) hateganyijwe irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika cy’amakipe y’ibihugu kizabera muri Côte d’Ivoire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version