Rubavu: Bibye Umuntu Baramuhamagara Bamusaba Ingurane Bituma Bafatwa

Mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu haherutse gufatirwa abagabo batatu, Polisi ivuga ko bari bibye Umutaliyani Frw 350,000. Uyu mugabo yahamagaye Polisi ayibwira ko abantu bamwibye ndetse ko bari kumuhamagara ngo abahe ingurane bamusubize aye!

Uwibwe yitwa Masimiliano Caldato.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko buriya bujura bwabaye ku wa Gatandatu taliki 12, Werurwe, 2022  bubera muri kamwe mu tubari tuba mu Mujyi wa Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

- Advertisement -

SP Karekezi ati: “Kuwa Gatandatu Masimiliano yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe ubwo yari mu kabari kari mu Murenge wa Nyamyumba, ariko ko hari abantu bari kumuhamagara bamwaka amafaranga ngo bamusubize ibintu bye  bamwibye.”

Abafashwe ngo babanje guhamagara uwo bivugwa ko bibye bamwaka  Frw 200 000 ngo bamusubize ibyangombwa bye.

Muri ibyo byangombwa harimo ikarita ya Banki( credit card), uruhushya rwo gutwara imodoka, impeta ya zahabu n’amafaranga Frw 150 000.

Amakuru twamenye ni uko bariya bantu bamucunze aho yari aryamye ku mucanga ku kiyaga cya Kivu ari kota akazuba, yashyize biriya byangombwa ku ruhande baza kumucunga ku jisho, barabyiba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba SP  Bonaventure Twizere Karekezi yasabye abaturage kuzirikana ko mu buzima ibyiza ari ukurya ibyo waruhiye aho kugira ‘akaboko karekare.’

SP Bonaventure Twizere Karekezi

Ubwo abapolisi bitabazwaga ngo batabare uriya muntu wari wibwe, bahise batangira gushakisha abo bantu haza gufatwa abagabo batatu

SP Karekezi ati: “Abapolisi baherekeje uwibwe kugira ngo bahite bafata abo bantu,  ni nako byagenze bahita bisanga bakikijwe n’abapolisi ntaho guhungira.”

Abafashwe barasatswe basanganwa Frw 113 000, andi bayanywereye.

Bashyirikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza ku byo bakekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version