Finland Irashaka Kujya Muri OTAN Inzira ‘Zikigendwa’

Ubutegetsi bw’i Helsinki mu Murwa mukuru wa Finland buvuga ko igihe kigeze ngo hasuzumwe niba igihe kitageze ngo iki gihugu kijye muri OTAN/NATO kuko ibiri kuba kuri Ukraine ari ikimenyetso cy’uko guturana n’u Burusiya ari akaga.

Byari bimaze kumenyerwa ko abayobozi b’iki gihugu giherereye mu Majyaruguru y’Isi ku mupaka n’u Burusiya birinda gukoma rutenderi ngo berure ko bashaka kujya muri OTAN/NATO.

Perezida w’iki gihugu kuri uyu wa Kane taliki 10, Werurwe, 2022 yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye kimaze iminsi gisuzuma uko ibintu byifashe n’inyungu  z’umutekano wacyo none ngo igihe kiri hafi kugera ngo gifate umwanzuro.

N’ubwo ateruye ngo avuge niba igihugu cye kigiye kujya muri OTAN/NATO ariko imvugo ye yumvikanisha ko hari ibiganiro kuri iyi ngingo biri kubera ‘mu gikari’.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu witwa Sanna Marin nawe avuga ko hari ibintu byinshi biri kuganirwaho kandi mu ngeri zitandukanye hagamijwe kureba uko Finland yajya muri OTAN/NATO kandi ngo aho ibintu bigeze ni ngombwa gufata umwanzuro.

Imwe mu ntambwe zigomba guterwa muri iki gihe ni ugushyiraho kamarampaka yemewe n’abaturage bose.

Ibarura rito riherutse gukorwa na Radio ya kiriya gihugu yitwa Yle yasanze 53% by’abaturage ba Finland( mu Cyongereza babita Finns) bifuza kujya muri OTAN/NATO.

Hari umunyamateka witwa Pia Koivunen wigisha muri Kaminuza ya Turku uherutse kubwira Al Jazeera ko mbere y’igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine, abanyapolitiki bo muri Finland birindaga kugira icyo bavuga ku kujya cyangwa kutajya muri OTAN.

Ati: “ Ubu ibintu byarahindutse, abanyapolitiki basanze bari gutinda kandi gutinda kwabo gushobora gushyira igihugu mu kaga.”

U Burusiya bwahaye Finland Gasopo…

Umuvugizi wa Guverinoma y’u  Burusiya  Maria Zakharova aherutse guha  umuburo Sweden na Finland ko nibishaka kujya muri OTAN/NATO bizahura n’akaga.

Maria Zakharova

Hari amakuru avuga ko umugambi wa Putin ari ugukoma imbere ibihugu byose bituranye nabwo bukabibuza kujya muri OTAN.

Maria Zakharova yavuze yagize ati: ‘ u Burusiya buraburira Finland na Sweden ko niba bishaka amahoro byagombye kwirinda gushakira amahoro mu guhungabanya ay’ibindi bihugu.’

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko u Burusiya buzihimura bukoresheje ingufu za gisirikare kuri Sweden na Finland nibiramuka bigiye muri OTAN.

Sweden na Finland nibyo bihugu bituranye n’u Burusiya bya hafi bihereye ku Nyanja ya Arctic.

Nyuma y’uko Zakharova abitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yasubiye mu magambo ye, ivuga ko ibyo u Burusiya buvuga bubikomeje.

Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter.

Ni ubutumwa bugira buti: “ Turakurikiranira hafi umugambi wa Sweden na Finland wo kujya muri OTAN kandi turabasezeranya ko kubikora bitazabura kugendana n’ingaruka za gisirikare.”

Mbere y’uko u Burusiya butangiza intambara kuri Ukraine bwari bufite amakuru ahagije avuga ko haburaga igihe gito ngo iki gihugu kinjire muri OTAN.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version