I Nyanza Bifuza Ko Abakurikiranyweho Kwica Umuturanyi Wabo Baburanishirizwa Mu Ruhame

Umubyeyi w’abana batatu wagizwe umupfakazi n’abantu batemye umugabo we agiye kurangura inka  bikamuviramo urupfu yifuza ko abakurikiranyweho iki cyaha bazaburanishirizwa mu gace atuyemo kugira ngo we n’abaturanyi be biborohere gukurikirana urubanza.

Avuga ko byazakanga n’abandi bafite umugambi w’ubugizi bwa nabi.

Mukamurangwa Thérèsie ni umugore wa nyakwigendera.

Yabwiye Taarifa ko umugabo yatezwe n’abantu bari bamenye ko ari buce mu nzira igana ku isoko yari agiye kuranguramo inka baramutema arapfa.

- Kwmamaza -

Avuga ko umugabo we yari asanzwe ari umucuruzi w’inka uzwi.

Ati: “ Umugabo wanjye yishwe mu gitondo agiye kurangura inka nk’uko yari asanzwe abigenza. Yarabyutse ajya kurangura nk’uko byahoze ariko natunguwe no kumva bambikira ko yapfuye bamutemye.”

Twamubajije niba yaba azi amafaranga abajura basanganye umugabo we atubwira ko atayamenya kuko umugabo we yayabaraga mu ijoro kugira ngo abone uko azinduka.

Uyu mugore ufite abana batatu yasigiwe n’umugabo we avuga ko atuye mu Kagari ka Nkomero, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Abakurikiranyweho kwica Ephron Sindayigaya bifatiwe n’abaturage bari hafi aho, aba ari bo babashyikiriza ubugenzacyaha.

Sindayigaya wishwe agiye kurangura inka zo kugurisha

Babasanganye bimwe mu bikoresho nyakwigendera yari yitwaje mu rugendo rugana ku isoko ry’amatungo mu Ruhango.

Sindayigaya Ephron yishwe atemaguwe mu rucyerera rwo ku italiki ya 21 Mutarama 2022.

Abahoze ari abaturanyi be  bifuza abakuo rikiranyweho uruhare muri buriya bwicanyi baburanishirizwa mu ruhame bikabafasha kudakora urugendo rurerure bajya i Muhanga aho bavuga ko urubanza mu mizi rwa bariya bantu ruzabera.

Umugore wa nyakwigendera Mukamurangwa Thérèsie kuri iyi ngingo yagize ati: “ Twumvise ko uru rubanza ruzabera i Muhanga kandi ni kure kandi twifuza kuzarukurikira. Mudukorere ubuvugizi ruzabere mu ruhame bidufashe guhabwa ubutabera duhari kandi wenda bizakanga n’abandi bafite umutima mubi.”

Kuva mu Murenge wa Mukingo ugana i Muhanga uca mu kandi Karere ka Ruhango.

Amakuru avuga ko Sindayigaya yahamagawe n’abantu bari  basanzwe bakorana na we ubucuruzi bw’inka ngo bajyane ku isoko nk’uko bisanzwe, yicwa ari mu nzira agiye kubareba aho bamutegerereje.

Hari undi muturanyi w’umuryango wa Sindayigaya uvuga ko abakurikiranyweho buriya bwicanyi baramutse baburanishirijwe mu ruhame byabashimisha kubera ko n’ubundi ari bo bashyikirije ubugenzacyaha abakekwaho buriya bwicanyi.

Ubuyobozi bw’Akarere bushyigikiye icyifuzo cy’abaturage…

Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza yabwiye Taarifa ko icyifuzo cy’abaturage kiramutse gishyizwe mu bikorwa byaba ari ikintu cyiza.

Ati: “Byafasha cyane kugira ngo bibe isomo ku bandi kandi bamenye ko n’ubutabera bwatanzwe uko bikwiye”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabwiye abatuye Akarere ayobora ko  burya nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvutsa ubuzima mugenzi we.

Avuga ko uretse ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ahubwo ngo ni ikibazo no ku muryango w’uwagikoze kuko arafungwa abe bagasigara birwanaho kandi bitari bikwiye.

Ati: “ Abantu rero birinde ubugizi bwa nabi ahubwo bakore cyane biteze imbere. Kandi dufatanye mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.”

Hari umunyamategeko wabwiye Taarifa ko ubusabe bw’abaturage bufite ishingiro kubera ko n’ubusanzwe Itegeko nshinga ry’u Rwanda rivuga ko ‘ubutabera butangwa mu izina rya rubanda.’

Bityo rero ngo  ibyo abaturage basaba bifite ishingiro n’ubwo ridashingiye busobanuro bw’amategeko agenga ibyaha nshinjabyaha.

Amakuru avuga ko ubusanzwe urukiko ari rwo rufata icyemezo, rumaze gusuzuma ibintu byose.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version