Fireman Yashyize Umuziki We Ku Rundi Rwego

Umuraperi Fireman ati: Bucyanayandi

Umuraperi Fireman ahamya ko EP( Extended Play) aherutse gukora yatumye yinjiza umuziki we ku rwego rwiza kuko yatangiye no kuwucuruza ku mbuga za murandasi zicuruza umuziki.

Extended Play ni umuziki wafatiwe icyarimwe, ugashyirwa ku byuma biwubika ariko indirimbo zikaba ari nke ugereranyije n’izisanzwe zijya kuri Alubumu.

Ubishatse wayita ‘umusogongero’.

Fireman rero aherutse gusohora EP yise Bucyanayandi, iri zina rikaba ari naryo ry’indirimbo avuga ko ikomeye mu zindi ziyiriho.

Muri izo zindi harimo iyitwa Ibihuha na Igeno.

Yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko kuba atangiye gukora indirimbo ze kandi akazigurisha kuri konte ye yo ku mbuga zicuruza umuziki, yabigereranya no kuvuka bundi bushya.

Mu buryo busanzwe, Fireman yavutse muri Mutarama, 1989 mu Mujyi wa Kigali.

Amazina ye nyayo ni Uwimana Francis.

Mu gushishikariza abantu kumva umuziki we, asaba ko babikora mu buryo bwo kubiyoboka.

Kubiyoboka bivuze kubyimariramo uko byakabaye.

Ahamya ko afite icyizere ko imbuga agurishirizaho umuziki we zizakura kuko abakunzi be bahari kandi baziyongera.

Ati: “Njye nizera ko buri kintu kigira intangiriro. Icyari kigoye ni ukuzitangiza ariko ubwo zamaze gutangira nizeye ko abantu banjye bazaziyoboka kuko ni izanjye kandi ni izabo.”

Uretse indirimbo ‘Bucyanayandi’ Fireman yasohoranye n’amashusho yayo, yahise ashyiraho izindi yitwa ‘Igeno’ na ‘Ibihuha’ zose zigize EP ye nshya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version