Habonetse Amafaranga Yo Kubaka Urugomero Rwa Rukarara VI

Uru rugomero rugiye kubakwa rutange andi mashanyarazi

Sosiyete ya Prime Energy Ltd itunganya umuriro w’amashanyarazi ishima ko yabonye amafaranga ahagije izakuramo ayo kubaka urugomero rwa Rukarara VI ruhereye mu Karere ka Nyamagabe.

Yabonye ayo mafaranga binyuze mu kugurisha impapuro mpeshwamwenda zo kurengera ibidukikije [Green Bonds],  ikaba yakuyemo Frw 9.580.000.000.

Sosiyete Prime Energy niyo yaraye ibitangaje mu itangazo ryasohotse  kuri uyu wa 28, Ukwakira, 2024.

79% by’amafaranga yose yabonetse azashyirwa  mu mushinga wo kubaka urundi rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara VI mu Karere ka Nyamagabe, ruzatunganya Megawatt 10.

- Kwmamaza -

Ayo mafaranga azifashishwa no mu kwita ku zindi ngomero z’amashanyarazi zisanzweho nka Rukarara II, Mukungwa II, Gisenyi na Gashashi.

Uruganda rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II rwo mu Karere ka Musanze ni rwo runini muri izo enye iyo sosiyete ifite mu gihugu hose.

Rutunganya Megawatt 3,6.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Energy, Sandy Rusera, yavuze ko kubona impapuro mpeshwamwenda zigamije kurengera ibidukikije [Green Bond] zose zigurishijwe, byerekana icyizere cy’abashoramari ku bushobozi bwa Prime Energy mu by’imari no mu rwego rw’ibikorwa byayo bibungabunga ibidukikije.

Umuyobozi_mukuru_wa_Prime Energy Sandy( Credit@IGIHE)

Ati: “Aya mafaranga azafasha cyane mu guteza imbere imishinga yacu ifatika y’ingufu zisubira, bikomeze no gushimangira uruhare rwacu nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu gushyigikira impinduka mu rwego rw’ingufu mu Rwanda.”

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri iyo sosiyete Joe Nsano yemeza ko ibyo bakoze ari igice cy’ingenzi mu mikoranire n’abashoramari bikaba n’uburyo bwo kugaragaza ko  bizagirira akamaro  ibidukikije binyuze mu guteza imbere urwego rw’ingufu zisukuye mu Rwanda.

Impapuro mpeshwamwenda za Prime Energy zari zifite umwihariko w’uko inyungu ku mwaka yashyizwe ku rugero rwa 13,75%  kuwishyuye mu mafaranga y’u Rwanda, mu gihe kuwishyura mu madolari inyungu ari 9.5%.

Impapuro mpeshwamwenda ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta cyangwa sosiyete z’abikorera zigahabwa abashaka kugurizwa amafaranga yo gushora mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.

Abashoramari babyifuza bagura izo mpapuro, bakaba bagurije Leta cyangwa izo sosiyete zindi, bagendeye ahanini ku nyungu baba bizeye gukura muri izo mpapuro.

Uguze izo mpapuro atanga amafaranga runaka bitewe n’ubushobozi bwe ashingiye no ku  mubare uba wagenwe.

Hakurikiraho ko ayo mafaranga akoreshwa na nyiri ugucuruza impapuro mpeshwamwenda, hanyuma wa wundi akajya abona inyungu bemeranyijeho uko umwaka utashye.

Iyo umwaka w’izo mpapuro ushize asubizwa igishoro cye n’inyungu aba yarabonye buri mwaka.

Umugezi wa Rukarara ufite isoko mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa Kamiranzovu.

Rukarara ifite isoko muri Nyungwe

Iyo igisohoka muri Nyungwe, itemba igana mu Majyepfo no mu Burasirazuba igahunda na Mwogo, bigakomeza bikihuza na Mbirurume mu gice cy’ahitwa Bwakira bigakora uruzi rwa Nyabarongo.

Umugezi wa Rukarara uri mu Karere ka Nyamagabe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version