FPR-Inkotanyi Yamaganye Abashaka Kuzana Amacakubiri

Itangazo ry’Umuryango FPR Inkotanyi ryasohowe kuri uyu wa Kabiri taliki 18, Nyakanga, 2023 riramagana abanyamuryango baherutse gukora icyo bise ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ cyabereye muri Musanze kuko gishobora kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi byiswe ibirori byabaye taliki 09, Nyakanga, 2023 bibera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko abanyamuryango bawo bose bagomba kuzirikana ubumwe buranga Abanyarwanda muri rusange n’abanyamuryango FPR Inkotanyi by’umwihariko bagaharanira ko butahungabana.

Uyu muryango uvuga ko imitekerereze, imigirire n’imyitwarire  nk’iyo  bigomba guhinduka abanyamuryango babigizemo uruhare.

Ikindi abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bibukijwe ni uko ntawe muri bo ukwiye kumenya cyangwa kubona igishaka kuzana amacakubiri muri bo ngo aryumeho.

Kubikora ngo bihabanye n’imigirire iboneye y’umunyamuryango.

Itangazo ryavuye mu bunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version