Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FPR-Inkotanyi Yitabiriye Inama Y’Ihuriro Ry’Ishyaka Riyobora Djibouti
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

FPR-Inkotanyi Yitabiriye Inama Y’Ihuriro Ry’Ishyaka Riyobora Djibouti

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 March 2024 9:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru wa Front Patriotique Rwandais( FPR)-Inkotanyi Wellars Gasamagera ari muri Djibouti mu nama y’Ihuriro ry’Ishyaka riri ku butegetsi ryitwa Rassemblement Populaire pour le Progrès (RPP).

Inama ya 45 y’iri shyaka riyoboye iki gihugu gisanzwe ari inshuti y’u Rwanda, iba ari uburyo abarwanashyaka baryo bahura bakaganira ku nzira igihugu cyabo cyahisemo, aho kigeze  gitera imbere n’ibyo babona bitaranoga, ariko byagombye gushyirwamo imbaraga.

Kuba FPR Inkotanyi yatumiwe kandi ikitabira iyi nama ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati yayo n’ishyaka riyoboye Djobouti kandi byerekana ko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu bufatanye bwa Djibouti n’ibihugu ituranye nabyo.

Wellars Gasamagera yavuze ko ubufatanye hagati y’amashyaka ayoboye ibihugu byombi ari ingenzi kuko bituma bamwe bigira ku bandi uko bakomeza kuyobora igihugu mu nyungu z’abagituye.

Gasamagera  kandi yavuze ko Abanyarwanda ba FPR Inkotanyi baje kumva ibivugirwa mu nama y’iri shyaka kubera ko bazi agaciro ko kuba rikorana n’u Rwanda nk’ishyaka ariko bakamenya n’agaciro ko kuba Djibouti ikorana n’u Rwanda nk’ibihugu.

U Rwanda na Djibouti ni ibihugu byiyemeje guteza imbere Demukarasi, amahoro n’iterambere mu Karere buri gihugu giherereyemo.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bureba no mu bindi byiciro by’ubuzima nk’umutekano, ubukungu n’umuco.

Nyuma yo kwitabira iyi nama, abagize itsinda rya FPR-Inkotanyi bazaganira n’abayobozi bakuru b’ishyaka riyoboye Djibouti barebere hamwe uko imikoranire yakomeza mu zindi nzego zirimo ishoramari, ibikorwaremezo n’uburezi.

Umubano hagati y’u Rwanda na Djibouti wateye imbere muri iki gihe ibihugu byombi biyobowe n’abagabo basanzwe ari inshuti.

Abo ni Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda na Ismail Omar Guelleh uyobora Djibouti.

TAGGED:DemukarasifeaturedFPRGasamageraInkotanyiIshyakaIterambere
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Mu Mezi Icyenda Hazuzura Icyambu Gifite Agaciro Ka Miliyari Frw 11
Next Article Abigaragambya Bafunze Umuhanda Goma-Sake
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?