Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FPR Yanyomoje Imvugo Yitiriwe Perezida Kagame Ku Burasirazuba Bwa Congo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

FPR Yanyomoje Imvugo Yitiriwe Perezida Kagame Ku Burasirazuba Bwa Congo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2021 4:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko ntacyo perezida wawo Paul Kagame yavuze ku Burasirazuba bwa Congo, mu nama ya komite nyobozi yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Wasubizaga ku nkuru yanyuze mu itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, igaruka ku bitekerezo byitiriwe Perezida Kagame, mu gihe nta kintu aheruka kuvuga ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu ndimi eshatu, RPF yagize iti “Gukosora ibyanditswe: Perezida wa FPR ntacyo yavuze na gato ku burasirazuba bwa Kongo mu nama ya komite nyobozi y’Umuryango (NEC) yabaye guhera kuri 30 Mata kugeza ku ya 1 Gicurasi 2021.”

Gukosora ibyanditswe: Perezida wa FPR ntacyo yavuze na gato ku burasirazuba bwa Kongo mu nama ya komite nyobozi y’Umuryango (NEC) yabaye guhera kuri 30 Mata kugeza ku ya 1 Gicurasi 2021.

— RPF Inkotanyi (@rpfinkotanyi) May 4, 2021

Ikinyamakuru IGIHE cyemeje ko ku wa 3 Gicurasi, ku ishami ry’Igifaransa hatambutse inkuru ku bwicanyi bukorerwa abanyamulenge mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyo nkuru ngo yarimo “ibitekerezo by’umukuru w’igihugu ku kibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Gikomeza kiti “Habayeho kutagaragaza igihe nyacyo ibyo bitekerezo byatangiwe, byitirirwa Inama Umukuru w’Igihugu aherutse kuyobora mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe atigeze avuga kuri iyi ngingo muri iyo nama.”

“Bigendanye n’amategeko ngengamikorere muri IGIHE, hafashwe ingamba zikumira ko ikosa nk’iri ryazasubira. Turisegura kuri aya makosa.”

Muri iyo nama Perezida Kagame yashimye uburyo umubano w’u Rwanda na Congo wifashe muri iki gihe, ku buryo ibihugu byombi bifatanya gukemura ibibazo byose byaba bihari.

TAGGED:AbanyamulengefeaturedFPRPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB ‘Yateye Ivi’
Next Article José Mourinho Yagizwe Umutoza Wa AS Roma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?