G7 Irigirwamo Uko Imitungo Y’Uburusiya Yafatiriwe Yahabwa Ukraine

Mu Butaliyani haratangira inama mpuzamahanga ihuza ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi ya G7 aho byitezwe ko imwe mu ngingo zizigwaho, zikaba zanakwemezwa, ari uko imitungo yahoze ari Uburusiya yafatiriwe yahabwa Ukraine nk’inguzanyo.

Muri iyi nama hari amakuru avuga ko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky azaganira na mugenzi we Amerika Joe Biden uko ibihugu byombi byasinya andi masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

Uwo mutungo bivugwa ko uzahabwa Ukraine nk’inguzanyo ungana na miliyari $50, iyi ikaba inkunga yashimishije ubutegetsi bw’i Kyiv kuko izabufasha kwiyubaka no gukomeza guhangana n’Uburusiya.

Abadipolomate bavuga ko iby’aya masezerano byarangije no kwemeranywaho hagati ya Washington na Kyiv.

- Advertisement -

Uretse ingingo ya Ukraine n’Uburusiya, ikindi gikomeye giteganyijwe ni uko Papa Francis azahatangira ijambo, akaba ari ubwa mbere umuyobozi wa Kiliziya gatulika agize icyo avugira muri iyi nama.

Iyi nama irabera ahitwa Borgo Egnazia mu Majyepfo y’Ubutaliyani.

Ubusanzwe inama ya G7 yitabirwa n’ibihugu bikize kurusha ibindi ari byo Canada, Ubufaransa,  Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mbere hahozemo n’Uburusiya babukuramo. Ku rundi ruhande, Ubushinwa ntiburimo!

Ubutaliyani bwakiriye iyi nama bwanatumiye kandi ibihugu by’Afurika birimo Kenya, Algeria na Tunisia

Ibihugu by’Afurika byatumiwe bizaganirira abandi bayobozi uko ibibazo by’abimukira bava muri Afurika bajya i Burayi bihagaze.

Abandi bazitabira iyi nama ni Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde na Perezida wa Turikiya witwa Tayyip Erdogan.

Iyi nama kandi ibaye hasigaye igihe gito ngo Perezida w’Amerika, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza na Perezida w’Ubufaransa bitabire amatora yo guhatanira ko imyanya yabo iyoborwa bundi bushya.

Ni amatora asigaje igihe gito ngo abe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version