Imyaka Ibaye Ibiri M23 Ifashe Bunagana

Taliki 13, Kamena, 2022 nibwo abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa  Bunagana uhuza DRC na Uganda. Ni umujyi ukomeye kuko uturiye umupaka uhuza ibihugu byombi kandi wari uri mu yikoreshwa mu bucuruzi.

Bunagana iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva ku italiki yavuzwe haruguru kugeza kuri uyu munsi ni ukuvuga taliki 13, Kamena, 2024 imyaka ibaye ibiri M23 igenzura Bunagana n’ubwo ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifatanyije na Wazelendo bakoze uko bashoboye ngo bawigarurire.

Imbaraga zose DRC na Wazalendo bakoresheje ngo birukana M23 muri Bunagana nta musaruro zatanze.

M23 ivuga ko yafashe intwaro irwana n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu rwego rwo kwereka ubuyobozi bw’iki gihugu ko abayigize, ni ukuvuga abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda, bimwe uburenganzira bwabo nk’abandi baturage  b’iki gihugu.

Ibihugu bivugwa muri iyo dosiye ni ukuvuga u Rwanda, Uganda na DRC bimaze guhurira mu nama nyinshi zigamije kureba uko amahoro yagaruka binyuze mu biganiro.

Ibiganiro by’i Nairobi na Luanda byemeje kenshi ko kugira ngo M23 irambike imbunda hasi ari ngombwa ko ubutegetsi bwa Kinshasa  buganira nayo kandi ibyo bemeranyije ntibibe amasigarakicaro.

Abayobozi b’uyu muryango wa M23 bavuga ko ari ngombwa ko ibyemeranyijweho bikurikizwa kuko na mbere y’umwaka wa 2013 hari ibindi byari byaremeranyijweho ariko Leta ya Kinshasa ntiyabikurikije nk’uko M23 ibyemeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version