Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gacaca Ntiyunze Abanyarwanda Gusa Ahubwo Yanabungabunze Ubukungu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gacaca Ntiyunze Abanyarwanda Gusa Ahubwo Yanabungabunze Ubukungu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2024 8:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko kuburanisha Abanyarwanda bakoreye bagenzi babo Jenoside binyuze muri Gacaca byarondereje umutungo w’igihugu kandi byunga abantu.

Yabwiye abitabiriye Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19 ko mu myaka 20 Inkiko Gacaca zaburanishije imanza z’abantu 120, 000.

Mu rwego rwo kwerekana ko izi nkiko zakoze akazi neza kandi mu gihe gito, mu myaka itanu( 1998-2002) zaburanishije imanza 8,383.

Imanza 1,958,631 nizo zaburanishijwe ku bantu 120,000 baregwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Izo manza zose zaburanishijwe ku giciro cya miliyoni $52 ni ukuvuga hafi miliyari Frw 2 nk’uko amadolari yavunjwaga icyo gihe.

Urubanza rumwe rwatwaye Frw 19,500 ni ukuvuga $50.

Muri icyo gihe $1 ryavunjwaga Frw 390.

Ku rundi ruhande,  urubanza rumwe rwo mu rukiko rwa Arusha umubaranyi umwe yatanzweho miliyoni $ 20  ni ukuvuga hafi miliyari Frw 2 y’icyo gihe.

Ibi bivuze ko ikiguzi cyatanzwe ku manza eshatu zaburanishirijwe i Arusha zingana n’igiteranyo cyose cy’amafaranga yagenze mu manza za Gacaca uko zakabaye, hakiyongeraho ko urukiko rwa Arusha mu myaka 20 rwaciye imanza 75 gusa.

Imibare ivuga ko 83% by’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi basabye imbabazi  n’aho 83% by’abayorokotse baha imbabazi ababahemukiye.

MINUBUMWE ivuga ko mu mwaka wa  2010 ubwiyunge bwari kuri 83% bugera kuri 94% muri 2020.

Kubera iyo mpamvu, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana asaba Abanyarwanda kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge bibaranga.

Ashimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo buzabageza ku iterambere ariko bikazashoboka bitewe n’uburyo ubumwe bwabo buzaramba.

Avuga ko ab’ingenzi bagomba kubumbatira ubwo bumwe ari urubyiruko.

TAGGED:AbanyarwandaBizimanafeaturedJenosideUbumwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burera: Bemeza Ko Baretse Gufumbiza Ifumbire Y’Umusarane W’Abantu
Next Article Vital Kamerhe Yashinze Ishyaka Rye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?